Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more
  • 5 June » U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi Bushingiye ku Bumenyingiro, Intambwe Ikomeye mu Guhindura Ubukungu bwa Afurika. – read more
  • 5 June » Rubavu: Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza amahirwe ruhabwa – read more

Ubufaransa bwasabye guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege, ya Juvénal Habyarimana

Monday 15 October 2018
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ihagarikwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana, ryo ku wa 6 Mata 1994, ryakorwaga guhera mu 1998.

Inyandiko yo ku wa 10 Ukwakira yashyizweho umukono n’umushinjacyaha Nicolas Renucci, ivuga ko Ubushinjacyaha busanga ibikubiye mu kirego bidahagije ku ikurikiranwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege, kugira ngo dosiye ishyikirizwe urukiko.

Umubiligi Me Bernard Maingain wunganira aba bayobozi, yabwiye Jeune Afrique ko iyi "ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kugaragaza ko abakiliya be ari abere."

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko iki cyemezo gishobora kuba imbarutso y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ukomeje kuzahurwa uko bwije n’uko bukeye.

Iki kibazo cyagiye kiremerera dipolomasi hagati y’ibihugu byombi mu myaka isaga 20.

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic bageze mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi.

Nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Aba bacamanza bahise batumiza Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, ngo azajye kwisobanura; gusa abunganizi be bavuze ko umukiliya wabo adashobora kwitaba ngo asobanure ku buhamya budafite ishingiro.

Mu ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira.

src:igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru