Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umukinnyi wa mafilimi, Ben Affleck wamenyekanye mu mafilime yakunzwe cyane nk’iyo bita Batman n’izindi nka Deep water, yakoranye ubukwe n’umuhanzikazi Jennifer Lopez muri Las Vegas nk’uko Lopez yabyemeje.
Uyu mugore w’imyaka 52 yanditse ku rubuga rwe ati: "Twabikoze. Urukundo ni rwiza. Urukundo ni rwiza kandi biragaragara ko urukundo rwihangana. Rwarihanganye mu myaka 20.”
Aba ngo basubukuye ubukwe bwabo nyuma y’imyaka 17 bari barahagaritse gusezerana kwabo.
Amakuru y’aba bashakanye avuga ko bongeye gusubirana umwaka ushize nibwo berekanye ku mugaragaro urukundo rwabo ko rwongeye kubyutsa umutwe.
Ibiro bya Clark muri Nevada - aho Las Vegas iherereye byanditse ko Jennifer Lopez azahindura izina akitwa Jennifer Affleck.
Yanditse ku rubuga rwe rwa OntheJLo, yavuze ko ku wa gatandatu berekeje i Las Vegas maze batonda umurongo wo gusaba uruhushya rwo gushyingirwa hamwe n’abandi bahashyingiriwe uko ari bane.
Yanditse ati: "Bavuze ukuri igihe bavugaga bati ’icyo dukeneye ni urukundo’.
Twishimiye kuba dufite umuryango mushya mwiza w’abana batanu batangaje ndetse n’ubuzima tutigeze tugira impamvu nyinshi zo gutegereza."
Aba bombi bahuriye kuri firime ya Gigli mu 2002, basezerana mu 2003, ariko baje kubivamo umwaka ukurikira, gutandukana kwabo babishinja itangazamakuru.
Icyakora kuva bagaruka hamwe, bagiye bashyira amafoto n’amashusho aho babaga bari mu biruhuko by’urukundo n’ibihe babaga bari hamwe n’imiryango yabo - bigatuma abafana bongera kubyutsa icyahoze cyitwa portmanteau cyitiriwe Bennifer.
Mu gihe batandukanye, Lopez yasezeranye inshuro nyinshi kandi yashakanye n’umuhanzi Marc Anthony kuva 2004 kugeza 2014. Bafitanye abana babiri. Iyi izaba inshuro ya kane.
Hagati aho Affleck yari yarashakanye n’umukinnyi wa za filime Jennifer Garner kuva 2005 kugeza 2018, bafitanye abana batatu.




















