Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kagame yasubije Maloney wamusabye kurekura vuba Rusesabagina

Monday 21 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Perezida Kagame Paul mu ijambo rye yasubije Carolyn B.Maloney, umwe mu bagize Kongere (Congress) ya America uherutse kumwandikira ibaruwa asaba ko arekura vuba Umunyarwanda Paul Rusesabagina agasubira muri Amerika, avuga ko ubundi bitakagombye kuba ikibazo mu myumvire kuko ukuri guhari ku byo akurikiranyweho.

Yabitanagje kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, umuhango usanzwe ukorwa mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano ariko utarakozwe kubera ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 zitemera ko habaho amakoraniro n’inama bihuza abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byari byitezwe, avuga ko ni mu buzima busanzwe iyo umuntu akze ikintu kibi bitaba byitezwe ko abo mu bose bemera ko yakoze ikintu kibi, ahubwo baba babihakana.

Perezida Kagame yavuze ko kuri iki kibazo cya Rusesabagina azi neza ko abantu bakigaragayemo, batazi cyane n’amateka ye, ariko bamubona, bamuzi, bajyanaga mu rusengero bagakorana bimwe na bimwe, ariko atari yiteze ko buri wese wok u ruhande rwe amenya amateka ye mabi ababaje.

Akomeza agira ati “Rimwe na rimwe iyo bayamenye bamurwanaho nk’umuntu wabo, bamukingira ikibaba , bahanaka n’ibindi nk’ibyo. Ni umuntu kandi ndabizi bibaho ariko hagomba kuba uburyo bwo gukemura, ayo makimbirane, icyo kibazo mu kumva neza igikwiye gukorwa, ikiri gukorwa.

Icyo ni cyo guverinoma, amategeko, abayobozi bagombye gukora mu kwikura muri ibyo bintu mu bushishozi bw’ubutabera, ku kiri ukuri cyangwa ku itegeko icyo rivuga.
Icyo ni cyo tuzareba niba ko ubutabera bwatanzwe kandi ntibizaba mu nyungu za Rusesabagina, ubutabera buragutse bikorwa biri no mu ruhande rw’abangirijwe n’igihombo batewe no kubura ubuzima bw’ababo, barashaka ubutabera bunyuze mu mucyo kandi uyu mugabo yari afitanye imikoranire n’ibyabaye mu Majyepfo muri Nyaruguru, Nyamagabe byakozwe n’umutwe uyu mugabo rusesabagina aherereyemo kandi yari anabereye umuyobozi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimangira ko avuga ukuri, ati “Hano ndavuga ibimenyetso by’ukuri, sindi gushyiramo amarangamutima, ni ukuri. Ndakemanga abo bantu bandika amabaruwa bavuga ku bindi rimwe na rimwe badafitiye ukuri cyangwa baziye ukuri ariko bakakwirengagiza cyangwa se batekereza ko batitaye ku bimenyetso bakumva ko uyu muntu ni ingenzi kuruta ubuzima bw’abantu bwatakaye n’ubw’imiryango y’ababo.”

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe abantu batekereza mu buryo butandukanye ariko ikinyuranyo kigiye kuba ku ruhande rw’u Rwanda, uko amategeko akora n’uko bijyana ku kibazo nk’icyo mu nyungu z’ubutabera, yizeza ibizava mu butabera kandi ko n’abavuga ibyo wenda bazakura inyungu mu kumva ibyo u Rwanda ruvuga.

Carolyn B.Maloney, umwe mu bagize Kongere (Congress) ya America uherutse kumwandikira ibaruwa asaba ko arekura vuba Umunyarwanda Paul Rusesabagina

Twabibutsa ko Rusesabagina araregwa ibyaha 13:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambirira no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha cyo gutwikira undi inyubako ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko Dossier ya Rusesabagina n’iya Sankara na Herman na bagenzi babo zihuzwa uko ari 20.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru