Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kaminuza ya MIPC yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 196

Sunday 17 December 2023
    Yasomwe na


Kaminuza ya Muhabura Integrated Polytechnic college (MIPC ) iherereye mu Karere ka Musanze, yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 196 barangije mu mashami atandukanye basabwa guhanga imirimo.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 mu muhango wo gutanga impamyabushobozi (Advanced Diploma) ku banyeshuri basoje mu byiciro bitandukanye, aho bavuze ko bagiye gukoresha ibyo bize bakabishyira mu ngiro.

Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo bemeza ko bahawe impamba ihagije ijyanye n’amasomo bavomye muri iyi kaminuza ifite amashami agera muri atanu, Ibaruramari (Accounting), Amashanyarazi (Electrical technology), ubwubatsi (Civil engineering), Ubukerarugendo (Tourism and travel management) Amahoteli (Hospitality), ICT (ikoranabuhanga).

Niyomufasha Elie ni umwe mu barangije muri iyi Kaminuza, yagize ati: "Nubwo nari nsanzwe mfite akazi icyo nshyize imbere ni ukwihangira umurimo kuko nicyo cyonyine gituma umuntu atera imbere, nize ibijyanye n’amahoteri, ubu ngiye gukomeza kurushaho kuzamura buzinesi yanjye ndetse nzakomeza gufasha na bagenzi banjye badafite akazi bakabone."

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko kuba ishuri riherereye mu gace gamorerwamo ubukerarugendo nabyo bibongerera andi mahirwe yo kubona imirimo cyangwa kuyihanga, ishingiye ku mahoteli n’ubukerarugendo.

NSABIMANA Jean Claude w’imyaka 47 ari mu basoje amasomo mu bwubatsi (Civil engineering), nawe yagize ati: "Naratinyutse nza kwigana n’abana nashakaga kuzamura urwego mu rwanjye mu bwubatsi, ubu rero nsoje amasomo hano muri MIPC, ngiye guhanga imirimo mishya kandi nzatange akazi ku bandi, nzashyira mu bikorwa ibyo nize, ibyo umuyobozi adusabye tuzabyuhariza twiheshe agaciro nkuko byari bisanzwe.

Umuyobozi wa Muhabura Integrated polytechnic college, Vice chancellor, Rev.Vital Manirakiza yasabye abasoje amasomo ko mu bikwiye kubaranga bagomba gushyira imbere ikinyabupfura ngo kuko ngo kuba bashoboye ariko badashobotse ntacyo byabamarira.

Yagize ati: "Icyo twabasabye ni ukwitwara neza ku isoko ry’umurimo barangwa n’ikinyabupfura kubera ko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse, bisaba ko agomba kuba afite izi mpano zombi kugira ngo babone uko bakorana neza n’abo basanze ku isoko ry’umurimo n’aho bazaba bikorera kuko abenshi bahita bihangira umurimo harimo n’abarangije baratangiye akazi."

Kaminuza ya MIPC yatangiye mu mwaka wa 2017, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 1000, benshi muri bo bagiye bihagira imirimo ndetse kuri ubu bamwe nibo ba Engineers bakomeye n’abagide muri pariki nasiyonali y’ibirunga.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru