Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kenya habonetse ubwoko bushya bwa virusi ya Covid-19

Friday 15 January 2021
    Yasomwe na

Mu gihugu cya Kenya habonetse ubundi bwoko bushya bwa coronavirus nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo bya mbere byavuye mu bushakashatsi burimo gukorwa n’ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi gikorana na leta, kitwa Kenya Medical Research Institute,(Kemri).

Ubwo bwoko Kenya yihariye, bwabonetse mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bw’igihugu ku bizamini byafashwe hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwezi kw’icumi, umwaka ushize, nk’uko byavuzwe na Kemri.

Hari hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi kugira hamenyekane ingaruka z’ubwo bwoko bushyashya, nk’uko icyo kigo cyakomeje kibivuga.

Kugeza ubu muri Kenya harabarurwa hafi abantu 100.000 bamaze kwandura virusi ya Covid-19 n’abarenga 1.700 iyo ndwara imaze guhitana.

BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko hamaze iminsi kandi habonetse ubwoko bwihuta cyane mu kwandura, bwabonetse muri Africa y’epfo bumaze kuboneka no mu bindi bihugu bitatu byo muri Africa-Botswana igice gihana imbibe na Zambia na Gambia muri Africa y’Uburengerazuba nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru