Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kenya yatorewe kuba umunyamuryango w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano

Thursday 18 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Kenya yatorewe kuba umwe mu banyamuryango b’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, itsinze Djibouti mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye kuri uyu wa Kane.

Ni ukuvuga ko guhera muri Mutarama 2021, Kenya izasubira muri ako kanama nyuma y’imyaka 23, igatangira manda y’imyaka ibiri hamwe n’ibindi bihugu byose hamwe 15, bigira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bireba amahoro n’umutekano ku Isi.

Nyuma y’uko abadipolomate bakoreraga mu buryo bw’ikoranabuhanga guhera muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Ubwo amatora yakorwaga, buri munyamuryango yagendaga umwe umwe, hagabanywa uburyo abantu begerana kandi bose bari bambaye udupfukamunwa.

Amatora yageze mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko mu cya mbere Kenya yaje imbere mu majwi, ariko ntigwize umubare ukenewe ngo igihugu cyinjire muri aka kanama. Ubundi umukandida ku mwanya w’umunyamuryango udahoraho aba agomba kubona nibura bibiri bya gatatu by’amajwi yose.

Nyuma y’uko ibihugu 191 mu 193 aribyo byatoye, Kenya yabonye amajwi 129 mu gihe Djibouti yabonye 62. Mu cyiciro cya kabiri amajwi ya Kenya yiyongereyeho 16 ku 113 yari yabonye mbere, mu gihe icyo gihe Djibouti yari ifite 78.

U Buhinde, Mexique, Ireland na Norvège nabyo byatorewe kwinjira muri ako kanama ku wa Gatatu. Mexique n’u Buhinde byatowe nta kindi gihugu byari bihanganye, mu gihe Irelande na Norvège byatsinze Canada. Imyanya igenda itangwa hakurikijwe uturere ibihugu biherereyemo, bigahatana bitewe n’aho bituruka.

Ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye gasanzwemo abandi banyamuryango batanu bahoraho banafite ububasha ku cyemezo cyafatwa, aribo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya.

Ni rwo rwego rufite ububasha nk’ubwo gufatira ibihano igihugu runaka cyangwa gukoresha imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru