Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kicukiro batangije ibikorwa bizasiga isuku ibaye umuco mu baturage

Tuesday 10 September 2024
    Yasomwe na

Akarere ka Kicukiro katangije ubukangurambaga buzafasha abaturage kwimakaza isuku n’umutekano bugasiga isuku ibaye umuco mu baturage hagamijwe imibereho myiza.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Kigarama kuri uyu wa bwibanda ku mazi, isuku n’isukura, bukazamara amezi ane ari imbere.

Ubukangurambaga bwaranzwe n’ibikorwa by’isuku n’isukura byahuriwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako "waterforpeople" hamwe n’abaturage; batoraguye imyanda ndetse bashyiraho ikusanyirizo ry’imyanda “Puberi” ku mihanda.

Nyuma y’ibikorwa by’isuku, abaturage bakanguriwe kurushaho kugira isuku yo ku mubiri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique yabwiye abaturage ko isuku igomba kugira isuku y’aho batuye, aho bakorera no mu nzira ndetse bakarwanya abamena imyanda ahatarabugenewe.

Ubu bukangurambaga buzakomereza mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro hashyirwa za “Puberi” ku mihanda mu rwego rwo kwirinda ko hagira ujugunya imyanda aho itagenewe.

Muri aya mezi ane kandi hazanashyirwaho ibindi bikorwa remezo bibungabunga isuku nka “Kandagirukarabe”. Abaturage kandi bazakomeza kwigishwa ibyiza by’isuku n’ingaruka mbi z’umwanda.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru