Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kicukiro hatashywe umudugudu w’inzu 192 watujwemo abarokotse Jenoside n’abahoze mu manegeka

Monday 14 June 2021
    Yasomwe na

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatashye ku mugaragaro Umudugudu wa Cyankinga ugizwe n’inzu 192 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abimuwe mu manegeka n’abandi baturage batishoboye bo mirenge yo mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mudugudu wubatse mu Murenge wa Masaka, ugizwe n’ibice bitatu birimo icya Gicaca kirimo inzu 70, Cyankongi ifite inzu 120 na Ayabaraya hari inzu 16 ariko zubatse mu buryo bw’inzu umunani zigize inzu imwe [8 in 1], zose zubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo abikorera bo muri ako karere.

Umushinga wo kubaka izi nzu umaze imyaka ibiri ukaba waratwaye asaga miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko izi nzu zubatswe ari umusaruro w’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi n’abaturage by’umwihariko abikorera.

Yagize ati “Ubu icyo tugiye gukurikizaho ni uguherekeza iyi miryango mu mishinga ibateza imbere, kugira ngo ntibakomeze kwitwa abatishoboye. No mu butumwa bahawe n’abayobozi ni uko batakiri abagenerwabikorwa, ubu babaye abafatanyabikorwa.”

Abatujwe muri izi nzu bashimiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, ariko bagaragaza ko bagifite imbogamizi zirimo kubura amazi no kuba hari bimwe mu bikorwa remezo birimo amasoko n’ibindi bitaragezwa muri uyu mudugudu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ibyasabwe n’abaturage byumvikana kandi nk’ubuyobozi buzakomeza kugenda bubishakira umuti.

Yavuze ko icyo kwishimira gikomeye ari uko kuri ubu abatari bafite aho baba bamaze kubona aho kurambika umusaya, ibintu avuga ko bitanga icyizere cy’uko imbere ari heza.

Ati “Bari basanzwe bafite ikibazo cyo kutagira aho barambika umusaya, ubu babonye inzu, ni izabo bazifiteho uburenganzira, bagomba kuzifata neza, ntabwo umuturage yaba afite inzu maze ejo ngo azaguhamagare ngo ibati ryapfumutse, oya, inzu ni iye, na we akore uko ashoboye ayigire neza, ayirinde nihagira n’icyangirikamo na we agikore, ni cyo dusaba abaturage.”

Yakomeje avuga ko abaturage na bo bakwiye gufata inshingano kuri iyi mitungo baba bahawe.

Ati “Ariko abaturage turabibutsa ko na bo bafite inshingano, kuko iyo uhawe inka ufite inshingano yo kuyorora neza, iyo wubakiwe inzu ufite inshingano yo kuyifata neza, iyo ubyaye umwana ufite inshingano yo kumujyana mu ishuri akiga, hari inshingano umuturage afite akwiriye kuba akora kugira ngo akomeze kwiteza imbere, mu yandi magambo umuturage agomba kugira na we uruhare mu bimuteza imbere mu byo akorerwa.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru