Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kigali: Abatuye Gasanze basabwe kwitabira gahunda za Leta mu mutekano n’imibereho myiza

Thursday 23 May 2024
    Yasomwe na

Abatuye mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basabwe kurushaho kugira isuku mu buryo butandukanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli no kwibuka kwandikisha abashyitsi babasura no kunoza imirire myiza mu ngo hirindwa kurwanya igwingira ry’abana.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu marushanwa y’umupira w’Amaguru ku cyiciro cy’abagore, yahuje imidugudu igize akagari ka Gasanze, kuri uyu wa Gatanu aza kwegukanwa n’umudugudu wa Nyakabingo, ubuyobozi buboneraho gukangurira abaturage gahunda za Leta.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, Anthoine Ntihanabayo, yavuze ko guhitamo kwifashisha imikono y’abagore muri ubwo bukangurambaga ari uko byamaze kugaragara ko bafashe runini mu mibereho myiza y’ingo.

Yagize ati: "Icyo umudamu yashatse kigerwaho; niwe wita ku bana, niwe uba uri mu rugo cyane, niwe umenya iby’urugo cyane, ikintu cyose umudamu ashatse kigerwaho."

Ku bijyanye no kwishyura Mituweli mu kagari ka Gasanze, Gitifu Ntihanabayo yavuze ko ari kuri ubu ari bwo bagishyira ahagaragara uburyo bwo kwishyura mituweli ya 2024/2025.

Ati: "Turasaba abaturage rero kubigira ibyabo; ubushize twari ku ijanisha rya 92% y’abishyuye mu kagari ka Gasanze, iyo bitangiye kare rero bidifasha yuko twazagera ku ijanisha riruta iryongiryo muri uyu mwaka tuyiyemo wa 2024/25. Turasaba abaturage rero kwitabira kwishyura hakiri kare, tugateganyiriza amaamagara yacu kuko ntawumenya ubuzima nibwo bwa mbere, ibintu byose tubikora kuko dufite ubuzima bwiza."

Gitifu Ntihanabayo Anthone yabonyeho kwibutsa abaturage ko ubu umuturage akoresheje telefone ye ashobora kwiyishyurira mituweli atarinze kugira undi umuryana imisanzu ye.

Ku ruhande rw’abaturage ba Gasanze, Uwimana Leonie, yavuze ko umwaka ushize ari bwo yatinze kwishyura ubwisungane bwa Mituweli ariko uyu mwaka yamaze kwishyurira abagize umuryango we hafi kimwe cya kabiri.

Yagize ati: "Usibye umwaka ushize nibwo nakereweho gake kwishyura mituweli ariko ubundi uyu mwaka natangiye kwishyura, ndabura umuntu wa gatanu mu bantu barindwi tugomba kwishyurira kandi ubu nemerewe kwivuza no muri uwo mwaka utaha."

Nkuzi Djamar, avuga ko we atabona amajoro abanyerondo barara ngo abure gutanga umusanzu w’irondo.
Ati: Ko ntafite umwanya wo kurara irindo se nabuzwa n’iki gutanga umusanzu w’irondo, badufatiye runini cyane kandi nibwo buryo bwo kwicungira umutekano."

Amarushanwa yahuje abagore mu mukino w’umupira w’amaguru, yasoje hahembwe ikipe ya mbere, ihabwa igikombe n’ibaruwa y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 30 hanyuma iya gatatu ihabwa ibihumbi 20 mu gihe andi makipe yashimiwe mu buryo bwa rusange.

Gitifu Ntihanabayo ashyikiriza ikipe ya mbere igikombe n’ibindi bihembo yegukanye

Ikipe ya Kabiri ishyikirizwa ibihembo

Aya ni amarushanwa akorwa mu bukangurambaga butegurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC na Polisi y’igihugu ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana.

Ikipe ya Gatatu nayo yashimiwe

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru