Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kigali: Umukobwa yishwe akuwemo amaso

Tuesday 20 August 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali abataramenyekana bishe umukobwa bamukuyemo amaso bamujugunya ku muhanda.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 mu Mudugudu w’Ubusabane, mu Kagari ka Kabuguru ll, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge.

Bamwe mu baturage bari ahasanzwe nyakwigendera, baganira na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye ku isaha ya Saa 06h00 za mugitondo ubwo umugenzi yahanyuraga akaza gutungurwa no kubona umukobwa aryamye ku muhanda yamwitegereza neza agasanga yitabye Imana.

Abamenye uyu mukobwa bavuze ko yajyaha yicuruza, ibi by’uburaya.

Umwe muri bo yagize ati" Saa 6h00 am, ubwo umuntu yahanyuraga yamubonye aryamye ku nkengero z’umuhanda noneho yitegereje neza atungurwa no gusanga yapfuye, nawe ubwo abona guhuruza abaturage natwe tuhageze twitabaza ubuyobozi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, NIRERA Marie Rose, yahamirije aya makuru Bplus TV ndetse anavuga ko kugeza ubu hataramenyekana aho nyakwigendera aturuka.

Agira ati" Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n’imyirondoro ye ntiramenyekana."

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yiciwe mu kandi gace n’abagizi ba nabi bataramenyekana ahubwo bakaza kumujugunya mu mudugudu wabo ndetse baboneraho gusaba ubuyobozi gukomeza gukaza umutekano kugirango abagizi ba nabi nkaba bajye bafatwa hakiri kare.

Gitifu NIRERA, yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ndetse anabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe no gufatanya n’inzego z’umutekano ku gukaza umutekano.

Umurambo wa nyakwigendera wari wavuyemo amaso ndetse ufite ibikomere byinshiwahise ujyanwa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru ku girango ukorerwe isuzumwa mu gihe inzego, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zahise zitangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’uru rupfu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru