Ni benshi bashobora kubona umuntu ahinga mu murima uri mu mujyi wa Kigali inyuma y’ibipangu by’abakire bakemera ko uwo muntu umuhaye akazi runaka atagafata bitewe n’icyo akura mu isuka ye.
Ikinyamakuru MamaUrwagasabo.rw cyasuye mu umubyeyi witwa Yankurije Vestine, aho yateraga ibigori bya Iburide (Hybrid) mu mirima iherereye mu bibanza byo mu murenge wa Kagarama mu kagari ka Kibatsi umudugudu wa Kibatsi ho mu karere ka Kicukiro, aho akorera akazi ka buri munsi k’ubuhinzi mu gihe hataraturwa hose.
Yankurije avuga ko ubuhinzi yabutekereke nyuma yo kwicwa n’inzara kandi ari mu mugi, abona n’akazi k’ubuyede ntacyo kari kumugezaho ubu akaba yaravuye mu icumbi ari mu nzu ye akesha isuka n’amaboko ye. Ashimangira ko uramutse uvuze nabi isuka ye mwabipfa kuko ari we uzi aho imugejeje n’abo ifashije kuramuka.
“Nk’ubu maze imyaka iri mu 10 muri Kigali nta kazi ngira ndetse urebye n’umutware nta kazi agira ariko ndibuka mu myaka ya mbere nagezemo inzara yarandiye mfite umwana umwe gusa unsi namusize mu cyaro. Ariko naricaye ndavuga nti nta mashuri ngira, ndongera ndavuga nti byanga bikunda mbona nzabona muri uyu mujyiwa Kigali, ubuyede nkora ndabona ntacyo bumariye, ndajya kubukora nataha nubundi nkayarya nkayarangiza.
Nti ariko ubundi iwacu twarahingaga, mama yatureze ari umupfakazi, nta muntu waturushaga ibiryo n’imibereho myiza, kuki njyewe ntafata isuka ngo mpinge nkuko mama wanjye yahingaga."
Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye kujya ahinga gake gake bimuteye isoni, abantu bamuca intege, bamwibutsa ko yaje Kigali ahunga isuka none imusanzeyo.
Ati “Natangiye gushakisha ahantu nkodesha akarima, aho nsaba akarima ariko ntagamije gukorera undi. Uyu murima unsanzemo, igihe bafataga imirima hano mwa Rujugiro ni aka karima bankatiye ariko ubu nzi neza ko nari ndi mu rwego rw’imirima umunani mfitemo.
Ikiza cy’isuka nakubwira ntitera inzara, ni cyo cya mbere nyikundira, kuko ubu inzara y’imyumbati ntayo mfite, iy’ibishyimbo n’ikindi kintu cyose gihingwa ntayo mfite. Urugo iyo rudakennye ibiryo ibindi bigenda biza buhoro buhoro kuko iyo wariye ugira imbaraga zo gukora, gutekereza no kujya gushaka irindi terambere.”
Akomeza avuga ko bitewe n’uburyo yashakaga icyo aho guhinga hari n’igihe yasangaga ahantu umurima cyangwa ikibanza cyaramezemo ibyatsi akagihinga ntawe abajije, rimwe na rimwe nyiraho yamubera umuntu mubi akabirandura nta nteguza gusa byose akabyihanganira kuko yashakaga aho guhinga, byose kugira ngo babashe gutunga umuryango w’abantu 9.
Ati “Hari nk’abantu bane babinkoze rwose, ntihagire n’igiceri cy’atanu anyishyura nanjye nkigendera nti koko nahafashe ntamubajije ariko sincik intege kuko nari nzi umumaro wabyo. Mu by’ukuri natangiye mfite inzara ikomeye cyane ariko uyu munsi wa none impamvu nakubwiye ngo unsebereje isuka twashwana ubu umpaye n’akazi k’ibihumbi 50 ku kwezi ntako natora rwose.
Umva impamvu ntagatora, sinakubwiye uko natangiye n’uko nabonye aka karima ka mbere ariko ubu nakubwira ko nari ngeze ku rwego rw’imirima umunani. Urumva ni ukubera ko ngenda naguka, icyo gihe nabaga mu nzu nkodesha uyu munsi wa none mba iwanjye; uko kwaguka nta kundi ni uko mbona bya bintu bimfitiye umumaro.”
Uyu mubyeyi avuga ko ubuhinzi bwe agerageza kubwagura, akarenga guhinga ibihingwa ngandurarugo nk’ibishyimbo, imyumbati, ibigori n’ibindi agerageza no guhinga imboga kandi agerageza guhanakazi abandi byashoboka agakoresha imashini igezweho iyo abonye ubushobozi kugira ngo azamure umusaruro.
Mu mbogamizi uyu mubyeyi wahisemo ubuhinzi mu Mujyi wa Kigali avuga ahura nazo zirimo kuba amafaranga ashoboka ayashyira muri ubwo buhinzi yagera mu gihe cyo kubagara akabura ubundi bushobozi kandi n’ibigo by’imari nka SACCO y’umurenge atabasha kubonamo amafaranga kuko nta ngwate ifatika yabona bemera.
MUTUNGIREHE SAMUEL

















