Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Kim Jong-un yirukanye abayobozi bakuru ku mpamvu za COVID-19

Wednesday 30 June 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yirukanye abayobozi bakuru mu butegetsi bwe ku mpamvu atatangaje neza ariko zifite aho zihuriye n’icyorezo cya Coronavirusi.

Ubundi Koreya ya Ruguru yashishurije isi ko nta muturage wayo numwe wigeze yandura Coronavirusi ku butaka bwayo cyane ko gisa n’ikibera mu kirwa kuko imipaka ihora ifunze nta winjira cyangwa ngo asohoke byoroshye.

Ubu burakari bwafashwe na benshi ko ibintu byaba bitoroshye ku ndwara ya COVID-19 muri iki gihugu.

Mu minsi ishize Kim Jong-un yemeye ko mu gihugu cye harimo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa abasaba kwitegura ingaruka zitigeze zibaho, azigereranya n’amapfa yabakozemo mu 1990 aho abatari bake mu Murwa Mukuru wa Piong yang.

Ikinyamakuru cya Leta ya KCNA cyagaragaje Kim Jong-Un ashinja abategetsi bakuru ba Leta ko barangaye cyane mu guteza ikibazo gikomeye mu kubungabunga umutekano w’igihugu kandi bikagira ingaruka zikomeye.

Inkuru yakomeje ivuga ko abategetsi batari bake mu ishyaka riyoboye bahambirijwe igitaraganya barimo n’umwe mu bagize komite idakorwaho y’abantu batanu barimo na Kim Jong-Un ubwe.

Inkuru ziheruka muri Koreya ya Ruguru ni igihe uyu mutegetsi wayo yagaragaye yarananutse cyane, ari mu myenda itamukwira ugereranyije n’uko yanganaga mbere, bibwirwa abaturage be ko Perezida abahangayikiye kubera akazi kenshi abandi ntibatinye kuvuga ko n’itabi anywa ubwaryo ryamushegeshe kuko aca agahigo ku isi ko kunywa ryinshi mu mwanya muto.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru