Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kirehe: Batanze amafaranga yo kubaka isoko none imyaka ibiri irashize batazi irengero ryayo.

Thursday 28 August 2025
    Yasomwe na

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Kirehe bavuga ko bakusanyije amafaranga yo kubaka isoko rya kijyambere ariko ubu bakaba batazi iherezo ry’ayo mafaranga batanze.


Abajyanama b’ubuzima bo muri Kirehe batanze amafaranga ariko ntibazi irengero.

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Kirehe, baganiye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, ni abakorera mu murenge wa Mushikiri.

Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko batswe amafaranga n’akarere ngo hubake isoko rigezweho muri aka karere ahazwi nka Nyakarambi, ariko ubu imyaka ibiri irashize batazi irengero ry’amafaranga batanze.

Umwe mu baganiriye natwe utuye mu murenge wa Mushikiri yagize ati ‘’twe abakorera aha muri Mushikiri twatanze agera kuri miriyoni cumi na zirindwi, kandi ubwo nitwe gusa, rero reba akarere kose, urumva ko ari amafaranga menshi’’.

Undi nawe ati ‘’ twatanze aya mafaranga twizezwa ko tuzubakirwa isoko gusa kugeza nubu turacyategereje, mbese ntawe utubwira ngo dore wenda imirimo yo kubaka igeze aha cyangwa ngo tuzatangira’’.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko bakiri gukusanya ubushobozi bwo kubaka, kuko amafaranga yose akenewe ataraboneka ugereranyije n’ingengo y’imari ihari.

Yagize ati"Amafaranga amaze kuboneka ni miriyoni Magana ane z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hagitegerejwe andi kugira ngo imirimo yo kubaka iri soko itangire. Kugeza ubu akarere ka Kirehe nta soko rya Kijyambere gafite mu mugi wa Nyakarambi irihari ubonako ritajyanye n’igihe.

Abajyana b’ubuzima bo mu karere ka Kirehe bose baswe amafaranga yo kubaka isoko rigezweho nk’abafatanyabikorwa, amakuru dufite n’uko abo mu murenge wa Mushikiri batanze arenga miliyoni 17.

Muri rusange muri uyu mujyi wa Nyakarambi ubona ko hakenewe isoko. Usibye akarere ka Kirehe, utundi turere usanga dufite isoko ryiza kandi rijyanye n’igihe.


Akarere ka Kirehe ntasoko kagira rigezweho.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru