Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ku wa Gatatu umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uzaba wageze mu Rwanda

Monday 18 January 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bahangayikishijwe n’ubukana icyorezo cya covid-19 kiri gufata, ibihugu bikomeye byo bikaba byaratangiye gukingira abaturage, indi nkuru nziza ni uko ku isi hashize ibyumweru bitagera kuri bitatu habonetse umuti uvura iki cyorezo mu buryo bwo kugabanya ubukana bwacyo mu mubiri w’umuntu, Minisitiri w’ubuzima akaba yatangaje ko ku wa gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 uzaba wageze no mu Rwanda.

Ni inkuru yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel, ubwo yasobanuriraga Abanyarwanda ibikubiye mu ngamba zafashwe kuri uyu wa mbere n’Inama y’Abaminisitiri zirimo na Guma mu Rugo mu gice cy’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri yavuze ko mu ngamba ziri gufatwa mu kurushaho kugabanya ibyago biri guterwa n’iki cyorezo zirimo n’uko bagiye kuvura abarwaye covid-19 hakoreshejwe imiti igabanya ubukana, yamaze kuboneka ku isi ikaba ndetse vuba ugiye kugera no mu Rwanda.

Yagize ati "Ku isoko ry’imiti ku isi hose hari umuti wageze ku isoko, nta n’ibyumweru bitatu bishize ugeze ku isoko, Leta yawuguze, ku wa gatatu saa kumi n’imwe imiti isaga ibihumbi 18 izaba igeze i Kanombe.

Ubu turi gusesengura, dusuzuma abarwayi bose dufite aho tubavurira, ngo turebe niba bujuje ibisabwa na muganga kugira ngo babashe guhabwa umuti, tureba ngo impyiko zirakora gute, umwijima, ku buryo tuza kumuha umuti twizeye ko uza kumuvanayo agasubira ku murongo."

Minisitiri yakomeje avuga ko igisubizo kirambye kuri iki cyorezo ari urukingo kandi u Rwanda rwarangije kwitegura ibisabwa byose ngo rwakire inkingo ndetse ugereranyije n’ibindi bihugu byose bya Afurika u Rwanda ruri mu bihugu bibiri bihagaze neza kandi rugiye kugera mu gihugu vuba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru