Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Umuhanzi w’ukiri muto ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Ameriak Tay-K yakatiwe igifungo cy’imyaka 55 mu buroko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba no kwica.
Uyu mu raperi (Rapper) akaba yarahamwe nicyi cyaha nyuma y’ubujura yagaragayemo bwanasize uwo yaragiye kwiba yitabye Imana.
Uyu musore w’imyaka 19 akaba ubundi yarakatiwe imyaka 30 y’ubwicanyi hakiyongeraho 13 y’ubujura ariko hanongerwaho 12 yuko ari ubujura bwakoresheje intwaro. Usibye iki gifungo yakatiwe, hakaba haniyongeraho n’ihazabu yasaga ibihumbi 21 by’amadorali y’amerika nkuko bitangazwa na The the Star Telegram’s Deanna Boyd.
Uyu musore akaba yarafashwe n’abashinzwe umutekano kuwa gatanu tariki 19 nyakanga mu mwaka wa 2016 ashinjwa gutera urugo rw’umuntu byanatumye umusore w’imyaka 21 witwa Ethan Walker ahasiga ubuzima. Iki gihe Tay-K akaba yarafite imyaka 16 yonyine ubwo ibi byabaga.
Tay-K yamenyekanye mu mwaka wa 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise “The Race,” cyangwa Ubwoko, yakozwe ubwo yarakurikiranywe n’inzego z’abashinzwe umutekano, uwo munsi iyo video ye ikaba yarahererekanyijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika iyi ndirimbo ikaba yaranafashwe nkiyagaciro muri uwo mwaka wa 2017 kuko yamugejeje ku mwanya wa 44 muzakunzwe kuri billboard.
Inkuru ya CNN

















