Yanditswe na Kagaju Julienne
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ONU, Antonio GUTERRES, ntiyumva kimwe n’abashaka kohereza abimukira bageze mu Bwongereza na Danmrk bakoherezwa mu Rwanda kandi narwo ruri mu bihugu bikenye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC arimo asoza uruzinduko yarimo muri bimwe mu bihugu by’Afurika ari byo Senegal, Niger, na Nigeria, GUTERRES yabwiye umunyamakuru ko ku masezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kuzana abimukira mu Rwanda ko ayo masezerano anyuranije n’amategeko mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati "Nkuko biri mu ngingo ya gatatu, Uburayi bufite inshingano ku bimukira nkuko biri mu masezerano ya ONU bikaba kandi mu mategeko mpuza mahanga."
Yakomeje avuga ko atigeze aba mu bashigikiye kohereza abimukira ahandi kandi baza muri bihugu bifuza kubaho neza bahunze ubukene bwo mu bihugu byabo aho kubaho icyizere ari gike ugereranije naho bahungira.
Ati "Africa yazahajwe cyane n’icyorezo cya covid 19 ndetse baracyari mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo n’ingaruka zacyo kandi nubundi yari isanzwe ifite ibibazo by’ubukene buyikomereye."
Amategeko ndetse n’ibirego mu Bwongereza nibyo biri gutera uriya mugambi ugenda biguru ntege nkuko byari biteganijwe.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Jonson, mu minsi ishize yatunze agatoki bamwe mu banyamategeko gukereza nkana gushira mu bikorwa ariya masezerano nkuko bivugwa The Guardian.
Mu bwongereza umukuru w’ihuriro ry’abakozi yatangaje ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Priti Patel yananiwe gusohora inyandiko zemeza kohereza bamwe mu bimukira mu gihugu cy’u Rwanda.
U Bwongereza bwari bwemeye ko butazohereza umuntu n’umwe mu Rwanda mbere y’uko isubiza ibisabwa n’ihuriro ry’abakozi aho rifite impungenge, ko hari bamwe mu bakozi bashobora kubigenderamo. Uhagarariye iryo huriro ry’abakozi yavuze ko bazashikiriza ikirego mu nkiko birwanya uwo mugambi.
Amasezerano hagati y’u Rwanda na Londres ntiyigeze ashigikirwa n’uwo ari we wese ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira n’impunzi, ariko Leta zombi zo zisobanura ko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira, nubwo zikigowe no gusobanura ishingiro ry’ayo masezerano.
U Rwanda nk’igihugu cyemeye kwakira abo bimukira kizahabwa miliyoni z’ama-Pound yo gufasha gutuza neza abo bimukira.
Peresida Kagame Paul aherutse gusobanura ko u Rwanda rutagamije ubucuruzi ahubwo ari igihugu kigamije gufasha.
Kugeza ubu abinjira mu Bwongereza baca mu nzira zitemewe ndetse benshi bagwamo muri uyu mwaka baragera kuri 7,000.



















