Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Lampedusa: Umugore w’umwimukira wanduye Covid-19 yabyariye muri kajugujugu

Thursday 3 September 2020
    Yasomwe na

Umugore w’umwimukira bapimye bagasangana coronavirus yabyariye muri kajugujugu yari imujyanye kwa muganga imuvanye mu kigo cyuzuyemo abimukira ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani nk’uko tubicyesha BBC.

Ubutaliyani buvuga ko umubare w’abimukira wiyongereye cyane muri uyu mwaka.

Ubwato bw’ubutabazi ejo ku wa kabiri bwahawe uruhushya rwo kugeza ku kirwa cya Sicily abimukira 353 bwarokoye mu nyanja nyuma y’ubusabe bw’Umuryango w’abibumbye.

Hagati aho, ubundi bwato butoya burimo abimukira 27 bwahejejwe mu nyanja mu minsi myinshi ishize, ababurimo bari gusaba ko bafashwa.

Uwo mugore w’umwimukira bamusanzemo coronavirus mbere gato y’uko ajya ku bise.
Yari acumbikiwe mu nzu yakira abimukira irimo abarenga inshuro 10 ubushobozi bwayo nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Abategetsi bavuze ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro byo mu murwa mukuru w’intara ya Sicily mu mujyi wa Palermo - mu rugendo rw’isaha imwe mu ndege - kugira ngo abyare neza.

Ariko yabyariye hagati mu rugendo mu ndege ya kajugujugu.
Uyu mugore utatangajwe umwirondoro, ubu ari ku bitaro i Palermo hamwe n’umwana we.

Bibaye mu gihe hari ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwa Sicily na guverinoma y’igihugu. Nello Musumeci, guverineri wa Sicily, ashinja Rome kutamuha ubufasha buhagije bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira bava muri Afurika.

Kugeza ubu muri uyu mwaka abimukira bagera ku 19,400 bamaze kugera ku nkombe z’Ubutaliyani, ugereranyije na 5,200 bari bamaze kuhagera mu gihe nk’iki umwaka ushize nk’uko imibare y’abategetsi itangazwa na Reuters ibivuga.
UN/ONU ivuga ko abarenga gato 40,000 bageze i Burayi baciye mu nyanja muri uyu mwaka, naho 443 bapfuye cyangwa baburiwe irengero bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane bava muri Afurika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru