Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Leta ya Tanzania yajyanwe mu rukiko kubera kubuza kwiga abanyeshuri batwite

Friday 20 November 2020
    Yasomwe na

Umuryango Equality Now uharanira uburenganzira bw’abagore, wareze Leta Zunze bumwe bwa Tanzania mu rukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bwa muntu kubera kubuza abakobwa batwite kwiga.

Mu itangazo uyu muryango wasohoye, wavuze ko kwiyambaza urukiko ari bwo buryo bwa nyuma wari usigaranye, nyuma y’imyaka wari umaze ugerageza gutuma leta ya Tanzania yisubiraho kuri icyo cyemezo.

Leta ya Tanzania kugeza ubu iyobowe na Dr. Pombe Magufuli ntabwo irasubiza ku mugaragaro kuri uko kujyanwa mu rukiko.

Itegeko ryagiyeho mu mwaka wa 2002 muri Tanzania ryemera kwirukana abanyeshuri batwaye inda, rivuga ko abakobwa bashobora kwirukanwa ntibongere kugera ku ishuri kubera amakosa y’imyitwarire mibi no kubyara kw’abatarashakanye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imaze igihe isaba leta ya Tanzania guhindura iryo tegeko gusa leta yatereye agate mu ryinyo ntiyagira icyo ivuga kuri ubwo busabe.

Isonganews dukesha iyi nkuru yanditse ko buri mwaka abakobwa bo muri Tanzania batari munsi ya 8000 bava mu ishuri kubera gutwita, nkuko icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, kibivuga.

Umuryango Equality Now wanze gukomeza gutegereza utawitayeho, watanze icyo kirego, wavuze ko uko kwirukana abanyeshuri batwite ari ivangura bakorerwa ndetse ko byatumye abakobwa benshi baguma mu bukene.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru