Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Leta yo muri Nigeria igiye guha intwaro abaturage ngo birwaneho

Monday 27 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Kubera ikibazo cy’ishimutwa ry’abantu gikomeje kwiyongera abayobozi bo muri Leta ya Zamfara mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa Nigeria bahisemo guha abaturage baho intwaro mu buryo bwo kwirinda abo ba rushimusi.

Mu rwego rwo kugerageza gucyemura ikibazo cy’umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashimutwa hamwe n’ibitero byicirwamo abantu, Guverineri wa leta ya Zamfara, Bello Matawalle, yavuze ko azatanga imbunda zibarirwa mu magana ku bantu batahawe imyitozo yo kuzikoresha, anategeka umukuru wa polisi gutanga impushya ariko abaturage nabo bakaba basabwa kwiyandikisha mbere yo guhabwa izo ntwaro nk’uko babisabwa n’abayobozi babo.

Nubwo abaturage bagiye guhabwa intwaro kandi ari abasivili ntamyitozo ya gisirikari bahawe, ntibirikuvugwaho rumwe na benshi. Gusa abayobozi ba leta ya Zamfara bo bavuga ko ari uburyo bwo guhangana n’umutekano mucye ugikomeje kwiyongera muri aka karere.

Mu zindi ngamba, Guverineri Matawalle yanategetse ko amasoko afungwa mu turere dutatu, abuza ikoreshwa rya za moto n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Muri utwo turere, yatanze itegeko ryo kurasa hagamijwe kwica muntu uwo ari we wese uzabonwa ari kuri moto.

Nigeria irimo kugorwa no guhagarika inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi bukorwa hagamijwe gusaba ingwate mbere yuko abafashwe barekurwa, bikorwa n’ibico byitwaje intwaro mu Majyaruguru y’igihugu.

Ibyo bico akenshi byibasira ahantu h’icyaro hatarinzwe, amashuri hamwe n’abatwara moto mu mihanda minini.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru