Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

London: Indege zagonganye byoroheje

Monday 3 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ku mugoroba wok u wa 28, nibwo indege 2 zakoze impanuka ziragongana byoroheje ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Iyi mpanuka yabaye hagati y’indege 2, imwe ni iyo mu bwoko bwa Icelandair indi ni iya Korean Air, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ikibuga cy’indege.

Umuvugizi Haethrow yavuze ko ntamuntu numwe wagiriyemo ikibazo, amenyesha ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Yagize ati: “Ntamuntu numwe wakomerekeyemo, gusa haracyakorwa igenzura ngo bamenye ko abagenzi bose bameze neza kandi bari amahoro.”

Umunyamakuru Jennie Gow, ni umwe mu bagenzi nawe wagezweho n’ubukererwe bw’indege nk’uko byatangajwe na BBC, arinayo dukesha iyi nkuru.

Dan Sabbagh, umunyamakuru wa The Guardian we yavuzeko yari ari mu ndege ya Korean Air, yavuzeko ibaba ry’indege ryakoze ku murizo w’iyindi.

Kuri Twitter ye yagize ati: “ndi muri Korean Air yakozanyijeho n’indege yaIcelandair i Heathrow, umugenzi wari kurundi ruhande yabonye ibyabaye niwe wambwiye ko ibaba ry’indege yacu ryangiye umurizo w’indi ndege.”

Yongeye kuvuga ati: “narindi muri iyi ndege, gusa ntitwavuga ko hari icyabaye imbere. Ntakintu kibi cyatubayeho ndetse ntanumuntu wakomeretse.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru