Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya...

Thursday 3 January 2019
    Yasomwe na

Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Nyuma yo gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugubivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo yatorewe.Kuri uyu wa Kane Michaëlle Jean yahererekanyije ububasha na Louise Mushikiwabo wamusimbuye.

Ku wa 12 Ukwakira 2018, nibwo Mushikiwabo wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyabanga Mukuru wa OIF.

Louise Mushikiwabo akaba agiye kuyobora uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere. Amatora yabereye mu Nteko Rusange yawo ya 17 yaberaga i Yerevan, muri Armenia.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa OIF, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wari umaze imyaka ine ku buyobozi na Mushikiwabo wamusimbuye, igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’uyu muryango mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Atangiye inshingano ze nshya mu gihe mu mpera za 2018 Perezida Paul Kagame yagize Nyaruhirira Désiré, Ambasaderi; uyu akaba ari nawe Mushikiwabo yahisemo ngo azamubere umujyanama.

Nyaruhirira yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Umuryango OIF Mushikiwabo yatangiye kuyobora umaze imyaka 48 ushingiwe i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.
Mushikiwabo ni Umuyobozi wa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014-2018).
Mushikiwabo niwe mugore wambere w’umunyafurikakazi uyoboye OIF

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru