Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

Tuesday 29 December 2020
    Yasomwe na

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.

Uyu Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

The New Times yatangaje ko Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo.

Rwivanga yabaye kandi ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru