Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye
Lt Gen Muhoozi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Werurwe 2022.
Uyu muhungu w’imfura wa Perezida Museveni, yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2022. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe na Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime; Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye Abashinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru b’Igihugu n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yakiriwe na Perezida Kagame ndetse bagirana ibiganiro.
Ni uruzinduko rwa kabiri Lt Gen Muhoozi agiriye mu Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atatu kuko yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Muhoozi afatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu rugendo rushya rugamije kwiyunga no gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bimaze igihe hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Mu kiganiro Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare, aherutse kugirana na The Africa Report, yavuze ko Muhoozi yatoranyijwe nk’umuhuza mushya kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati “Perezida ashobora gutoranya uwo ashaka nk’intumwa ye yihariye bitewe n’aho ibintu bigeze cyangwa ubushobozi bw’abantu butandukanye, ariko byose byari mu nyungu zo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.”
Yakomeje avuga ko Muhoozi ari we wari usigaye ari mu mwanya mwiza wo guhuza u Rwanda na Uganda.
Ati “Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni we muntu wari uri mu mwanya mwiza hashingiwe ku nshingano ze n’isano y’amateka afitanye n’u Rwanda. Yari ari mu mwanya mwiza w’ibi biganiro.”
Hashize iminsi hari ibimenyetso bitanga icyizere ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ushobora gusubira mu buryo. Ni impinduka zatangiye kugaragara nyuma y’uruzinduko Gen Muhoozi yagiriye i Kigali ndetse mu minsi ishize na Perezida Kagame yabigarutseho agaragaza ko ibiganiro yagiranye n’uyu mugabo biri mu byahereweho u Rwanda rufata icyemezo cyo gufungura
Iyi nkuru Mamaurwagasabo.rw tuyicyesha ikinyamakureu Igihe.com



















