Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa nzeri, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’iz’u Rwanda, zizongera guhurira mu biganiro i Luanda muri Angola.
Radio Okapi ivuga ko ibi biganiro biteganyijwe ku matari ya 9 na 10 Nzeri 2024, bigamije kwemeranya amahoro mu burasirazuba bwa Congo no gukuraho umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro nk’ibi byaherukaga kuba mu minsi ya vuba, tariki ya 21 Kanama 2024 bikamara iminsi 2 gusa ntihatangazwa imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro.
Ibi biganiro bigiye kongera kuba,bizayoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, byitabirirwe na Thérèse Kayikwamba Wagner , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane wa Congo ndestse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda , Olivier Nduhungirehe.





















