Imirwano ikomeye yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta kuwa kabiri yasize FARDC yambuwe agace ka Rubaya kazwi ko gakungahaye kuri Coltan nyinshi mu yigemurwa ku Isi.
Umvugizi wa gisirikare cy’umutwe wa M23 yabwiye BBC ko bafashe umujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu Ingabo za leta ya DRCongo ntacyo ziravuga ku bitangazwa na M23.
Iyo mirwano ikaze yabaye ejo kuwa kabiri umunsi wose yasize hari abaturage ba Rubaya bavuye mu byabo nk’uko umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi babibwiye umunyamakuru.
Amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya nimugoroba kuwa kabiri, ariko mu gitondo kuwa gatatu humvikanye imirwano mu nkengero zawo, muri teritwari ya Masisi.
Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Lt Col Willy Ngoma yavuze ko bafashe Rubaya, ahakana ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan.
Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.
“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.
Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye BBC ko M23 yafashe umujyi wa Goma kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.
Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.
Iyo Rubaya yafashwe mu gihe Perezida wa DRCongo Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.



















