Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umutwe wa M23, wongeye guhezwa mu mishyikirano yahuje ubutegetsi bwa Congo n’indi mitwe irenga 40.
Iyi mishyikirano iri kubera i Nairobi muri Kenya muri Safari Park Hotel.
Yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, akaba na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, saa Tatu z’igitondo cy’uyu wa 28 Ugushyingo.
Uretse imitwe yitwaje intwaro n’ubutegetsi bwa DRC buhagarariwe n’abarimo Peof. Serge Tshibangu, iyi mishyikirano yitabiriwe n’umuhuza wayo Uhuru Kenyatta, sosiyete sivile zikorera mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Bwiza dukesha iyi nkuru, ivuga ko nta ntumwa ya M23 yabyitabiriye biturutse ahanini ku kuba uyu mutwe witwaje intwaro waranze kubahiriza icyemezo cy’abakuru b’ibihugu by’akarere bahuriye muri Angola tariki 23 Ugushyingo, cyo gusubira mu birindiro wahozemo mbere.
Uyu mutwe wemeye gusa guhagarik imirwano, watangaje ko ufite impungenge z’uko isezerano wahawe ryo kwitabira imishyikirano ritazubahirizwa, ubushingiye ku kuba ngo ingabo za leta zakomeje kuarasa ku birindiro byawo.
Iyi mishyikirano y’I Nairobi y’ikiciro cya 3, ibaye mu gihe intambara y’ingabo za leta ya Congo na M23 ikomereje muri teritwari ya Rutshuru, hafi ya Masisi. Ni mu gihe izi nyeshyamba ziherutse gusaba Uhuru Kenyatta kuganira na zo.




















