Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

M23 yirukanye ingabo za Congo mu duce 15 dukikije ibirindira byayo

Wednesday 6 July 2022
    Yasomwe na

Umutwe wa M23 ukomeje gutera ubwoba ingabo za Congo (FARDC) kuva batangira imirwano mu minsi ishize, M23 mu itangazo yatangaje yavuze ko imaze kuvana ingabo za FARDC hamwe n’abazifasha mu duce 15 twegereye ibirindiro byayo.

Aya makuru y’ifatwa rya turiya duce yashimangiwe na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 mu butumwa buherekeje itangazo yashyize kuri Twitter.

Yanditse ati “Abarwanyi bacu bafashe uduce twinshi nyuma y’uko ingabo za Congo, FARDC n’abazifasha zimaze igihe zirasa ibirindo byacu. Byakozwe mu rwego rwo gucecekesha iyo minwa y’imbunda yashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Dukomeje kwitegura kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi.”

M23 ivuga ko mu minsi ishize ibirindiro byayo byakomeje guterwa n’ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai. Ivuga ko ibyo bisasu iraswa byagize abo bihitana ndetse bikomeretsa benshi b’inzirakarengane b’abasivile bari mu gace kagenzurwa na M23 n’aho izo mbunda zirasirwa.

Inyeshyamba mu itangazo ryazo zivuga ko ubuyobozi bukuru bwazo bwasabye gucecekesha imbunda z’ingabo za Leta ya Congo mu duce zakoreshaga zibarasa, none ubu ngo bazirukanye mu duce zakoreshaga zibarasa n’abazifasha ba FDLR na Mai Mai.

Utwo duce turimo Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bukeneye kuganira imbona nkubone na Leta ya congo nk’inzira imwe yabonera umuti ikibazo.

Inyeshyamba zivuga ko zitarimo kurwana nk’uko byanzuwe n’Inama y’Abakuru b’ibihugu i Nairobi, gusa ngo ntizizihanganira ibikorwa by’ubushotoranyi byakorwa n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLER na Mai Mai igihe batera mu duce tugenzurwa na M23

Muri iri tangazo M23 igira iti “Ubuyobozi bw’umutwe bushyigikiye guhura kw’Abakuru b’ibihugu (Kagame na Tshisekedi) kuri uyu wa Gatatu i Luanda bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola João Lourenço cyane ko bigamije kubonera ibisubizo ibyo M23 ihora ivuga biri mu burenganzira bwayo.”

Itangazo risoza rivuga ko M23 yamaganye ibikorwa byo guhiga abantu, kubafunga bitemewe, ubushotoranyi n’ibikorwa by’urwango bikoresha abaturage bavuga Ikinyarwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo muri DR.Congo cyangwa FARDC ntacyo bavuze ku ifatwa rya turiya duce bivugwa n’inyeshyamba za M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru