Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

MALI: Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri petelori gikomeje kutavugwaho rumwe

Monday 17 November 2025
    Yasomwe na

Amezi abaye 2 mu gihugu cya Mali, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli risa n’iryahagaritse ubuzima. Ni Ikibazo bashinja inyeshyamba za JNIM (umutwe wa al-Qaeda mu karere), ndetse n’ibitero byakunze kugabwa mu majyepfo. Ibi byakuruye umwuka mubi n’amakimbirane atarigeze kubaho mugihugu.

Ubutegetsi bw’inzibacyuho burahamagarira abaturage kubwiyungaho bugatera umugongo ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba bivugwa ko yaba ishyigikiwe na bimwe mu bihugu byo mu mahanga.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta bashinja ubutegetsi bw’igisirikare kwihisha inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye kugira ngo bagundire ubutetsi bityo ko hakoreshwa ibishoboka byose demokarasi akaba ariyo iba ishingiro rya byose , kugira ngo igihugu kitaguma mu mwiryane no mu miyoborere y’igitugu iranga Leta y’inzibacyuho.

Ingengabihe yo gusubiza ubutegetsi abaturage biracyaganirwaho , mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge Ku kiguzi cy’ubuzima gikomeje gutumbagira , ikibazo cy’ingendo n’ibiribwa, ndetse no kutamenya aho igihugu kigana.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru