Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

MONUSCO yavuze ku cyaba iramutse ivuye

Wednesday 7 September 2022
    Yasomwe na

Ubuyobozi bukuru bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurinda umutekano mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) bwasezeranyije Abanyekongo bamaze iminsi bifuza ko ingabo ziri muri uyu butumwa zitaha.

Bwababwiye badakwiye kubarambirwa kuko nubundi bazataha kuko batazahaguma ubuziraherezo.

Byatangajwe na Madamu Bintou Keita MONUSCO, ubwo yatangaga ikiganiro muri kaminuza imwe iherereye i Kinshasa.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi muri Congo hakozwe imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO, basaba ko ingabo ziri muri ubu butumwa zitaha ngo kuko ntacyo zabamariye.

Iyi myigaragambyo yagaragayemo umujinya w’umuranduranzuzi ku banyekongo bayitabiriye, yanagaragayemo ibikorwa byo gusagarira abakozi ba MONUSCO ndetse bamwe mu bayitabiriye bamena ibiro byabo barabasahura.

Agaruka kuri aba banyekongo bifuza ko MONUSCO ifata utwangushye ikabavira mu Gihugu, Bintou Keita yagize ati “Ntacyo twahomba tuvuye muri RDC. Nta n’ubwo twifuza kuguma hano.”

Igitangazamakuru cya Rwandatribune dukesha iyi nkuru, kivuga ko Madamu Bintou Keita, yavuze ko MONUSCO ibeshejwe muri Congo no kugarura amahoro, kandi ko igihe bahawe kizarangira bagataha.

Yagize ati “Ubutumwa niburangira, kandi bwuzuye, tuzagenda. Njyewe, mvuye muri RDC, sinatakaza akazi kanjye. Nkunda Afurika, nifuriza kubona Afurika umunsi umwe yabonye amahoro.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru