Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MUHANGA:UBUYOBOZI BW’AKARERE BUHANGAYIKISHIJWE N’UMUBARE MUNINI W’ABATA ISHURI

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Imibare y’abata ishuri mu karere ka Muhanga iri hejuru ugereranije n’ abarisubizwamo kuko mu mwaka wa 2017 banganaga na 4468 mu gihe kugeza mu ugushyingo 2018 abari bamaze gusubizwa mu ishuri ari 817.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bibuhangayikishije cyane ku buryo hagiye gukazwa ingamba zo gukumira iki kibazo.

Umwe mu bataye ishuri wo mu murenge wa Shyogwe yavuze ko we yarivuyemo yabuze amafaranga amufasha kwiga, gusa ngo ntacyo ubuyobozi butakoze ngo arisubiremo ariko byaranze kubera kubura amikoro.

Yemeza ko hakiri abandi bana benshi bataye ishuri badafite gahunda yo kurisubiramo. Yagize ati” Njye nta ishuri nari nabuze amafaranga y’ishuri gusa ba mudugudu baraje mbabwira ko byananiye mpitamo kujya aha mudusanze ubu mbumba amatafari , babanje kunyirukana kuko ntari nujuje imyaka 18 gusa ubu yaruzuye baranyemerera ,ubu mbumbira mu gishanga cya Nyabigono”
Ku ruhande rw’ababyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Muhanga na bo bemeza ko muri ako karere hari abana bakomeje guta ishuri bitewe nuko ababyeyi babo baba bashaka ko babafasha imirimo.

Uwitwa Leonie wo mu munge wa Shyogwe yagize ati”aha hanze hari abana benshi bataye ishuri gusa ntiwabona umwana wawe afite imbaraga ngo umurinde imirimo ubwo rero wareka kumusibya ishuri igihe kirekire ariko asibye kabiri cyangwa gatatu ntacyo bitwaye”.

Aganira na Celebzmagazine dukesha iyi nkuru, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga yavuze ko umubare munini w’abata ishuri ubahangayikishije, gusa ingamba ziri gukazwa mu rwego rwo gukumira umubare munini w’abata ishuri. Ngo abenshi bajya mu mirimo itandukanye irimo,ubuhinzi ububumbyi bw’amatafari n’ibindi yagize.

Yagize ati:” Abata ishuri bajya mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi ,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ububumbyi bw’amatafari ,gusa duhangayikishijwe n’uyu mubare utari muto w’abana babanyarwanda bata ishuri bituma dukaza ingamba zo kubirwanya. Izi ngamba zirimo gukorana n’imiryango yabo ,guhana ababashora mu mirimo ivunanye n’ibindi.Ni urugamba rukomeye rero turi kurwana”.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwasanze abana bataye ishuri mu mashuri abanza ari 3017 barimo 2054 b’abahungu na 1363 b’abakobwa. Ni mu gihe nanone muri uwo mwaka mu mashuri yisumbuye abari barataye ishuri ari 1051 barimo 426 b’abahungu na na 625 b’abakobwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru