Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mali yashinje Ubufaransa gufasha intagondwa

Thursday 18 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Umubano hagati y’Igihugu cya Mali n’Ubufaransa warazambye nyuma yuko muri Mali habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka, irya vuba aha rikaba ari iryabaye mu kwezi kwa gatanu mu 2021.

Ni nyuma kandi yuko agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali gafashe icyemezo cyo gukorana bya hafi n’abacanshuro b’Abarusiya.

Ku cyumweru, Ubufaransa bwavuze ko abasirikare babwo bose ubu bamaze kuva muri Mali, aho bari bamaze imyaka hafi 10 barwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Mu kwezi kwa kane, Mali yashinje igisirikare cy’Ubufaransa "gutata" nyuma yuko gikoresheje indege nto itarimo umupilote - izwi nka drone - mu gufata amashusho, asa nk’ayerekana abasirikare bahamba imirambo hafi y’ikigo cya gisirikare. Ubufaransa bwari buherutse gusubiza mu maboko ya Mali.

Ubutegetsi bwa Mali, bwiganjemo abasirikare, bwavuze ko ayo mashusho atari ukuri, kandi ko agamije gushinja igisirikare cya Mali kwica abaturage b’abasivile.

Muri uko kwezi kwa kane ni bwo Ubufaransa bwatangaje ayo mashusho yafashwe na drone, buvuga ko yerekana abacanshuro b’Abarusiya - bakorera leta ya Mali - barimo guhamba imirambo mu mucanga hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gossi kiri mu Majyaruguru y’igihugu.

Ubufaransa bwahakanye buvuga ko nta basirikare babwo bagize uruhare mu bwicanyi kuri icyo kigo, buvuga ko ari igikorwa gishyigikiwe n’Uburusiya cyo kugerageza guharabika igisirikare cy’Ubufaransa.

Mu kwezi kwa gatanu, Leta ya Mali yavuze ko irimo gusesa amasezerano yose y’ubufatanye bwa gisirikare yari ifitanye n’Ubufaransa.

Yatanze ingero nyinshi z’ibyo ivuga ko ari ihonyorwa ry’ubusugire bwayo byakozwe n’ingabo z’Ubufaransa muri icyo gihugu, inakomoza ku "izahara rikomeye rimaze igihe ry’ubufatanye bwa gisirikare n’Ubufaransa".

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2021 ni bwo Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo gusoza ibikorwa bya gisirikare ingabo z’Ubufaransa zakoranaga n’ingabo za Mali, no gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru