Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Megan azarebera kuri televiziyo umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip

Saturday 17 April 2021
    Yasomwe na

Megan Markle, umugore w’Igikomagoma Harry (Prince Harry) yatangaje ko nawe atazitabira umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip akaba n’umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza, Queen Elizabeth II.

Amakuru ari gusakara mu Bwongereza ni uko kuri uyu wa Gatandatu Megan, utarakunzwe mu Bwami bwa Elizabeth II, yavuze ko umuganga we yamugiriye inama yo kuzatajya muri uwo muhango kuko atwite bityo azawukurikiranire kuri television nk’abandi bantu.

Megan n’umugabo we Prince Harry bimutse ibwami kubera irondaruhu bakorerwaga n’ab’ibwami ngo kuko uyu mugore yifitemo amaraso y’abirabura kandi batabikozwa.

Byatumaga aho ibwami we n’umugabo we Harry bafatwa nabi bituma bimukira i Los Angeles muri Amerika ubu akaba ari ho bibera nyuma y’ako gahinda kiyongeraho ko umwana wabo yari amaze kwangirwa kwakirwa mu bikomangoma by’ibwami ngo nawe ahabwe izina rya Prince.

Umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip uzabera muri Chapelle ya St George’s Chapel mu Ngoro ya Windsor Castle ari naho ubukwe bwa Megan na Prince Harry bwabereye mu 2018.

Igikomangoma Philip yapfuye afite imyaka 99 abura amezi make ngo yuzuzs 100.

Kugeza ubu ibwami bateganyije ko umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip uzitabirwa n’abantu bake cyane, 30, bafitanye isano ya hafi n’ibwami.

Miniaitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boriss Johnson nawe aherutse gutangaza ko atazitabira uwo muhango kugira ngo ahe amahirwe ab’ibwami bake bashoboka bawitabire mu kimbo ke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru