Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Menya amoko 13 y’ibisabantu na 85 y’inyamabere zibarizwa muri Pariki ya Nyungwe

Friday 26 July 2024
    Yasomwe na


Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, rikaba rifite umwihariko udasanzwe mu gukurura ba mukerarugendo cyane ko ubu iyi Pariki yamaze gushyirwa mu murage w’Isi (UNESCO).

Mu Ishyamba rya Nyungwe harimo amoko 13 y’ibisabantu (primates), (inyamanswa zifite imisusire ijya gusa n’iya muntu, harimo amoko arenga 85 y’inyamabere, habarizwamo kandi amoko 1250 y’ibimera bitandukanye, harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ (indabo z’agahebuzo zikunzwe cyane), harimo amoko 24 ya gakondo. Ni pariki iri ku buso bwa hegitari 101.900.

Ubwo abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’ibidukikije mu Rwanda bibumbiye muri ishyirahamwe "Rwanda Environmental Journalists, (REJ) basuraga pariki ya Nyungwe, basobanuriwe imiterere y’iyi pariki ibiyirimo, ibiyigize basabwe no gukomeza gushishikariza abantu bingeri zitandukanye kujya baza gusura iyi pariki imaze kuba ikimenya bose.

Mu nyamaswa ziri muri Nyungwe zirimo amoko menshi; inyamabere ubwoko burenga 85 harimo ubwoko burenga 13 bw’ibisabantu (primates), ubwoko burenga 38 bw’ibikururanda (reptiles) ndetse n’ubwoko burenga 32 bw’intubutubu (amphibians).

Zimwe mu nyamaswa umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagerageje kwibonera ziba mu ishyamba rya Nyungwe harimo inkende, inkoto, igitera, inyarubabi, inkotwa (aya ni andi mazina y’igitera) icyondi, inkomo, inyenzi, igishabaga, umukunga, inkima, inkurashaje, imfumbetwa, ifumberi, igisaho, insyisyi, impongo, ingurube y’ishyamba, impereryi (Rushokanankomati), inzibyi;
Imondo ( igira uruhu bambika umwami kera), imbaka, mujeri, igihimbi gito/impimbi, igihimbi, urutoni, isiha, inzoka z’amoko anyuranye, inyoni z’amoko anyuranye( bamukerarugendo zirabazindura birds Watching) twagerageje kuvuga zimwe muri zo nyamaswa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais yavuze ko iyi pariki icumbikiye urusobe rw’ibinyabuzima ndetse asaba abantu kujya baza kuyisura bakirebera ibyiza biyirimo.

Yagize ati:"Ishyamba rya Nyungwe ribarizwamo urusobe ry’ibinyabuzima bidasanzwe , muri nyungwe harimo amoko 13 , bingana na 12 % by’amoko yurwo rusobe aboneka muri Africa, ndetse dufitemo inyamabere zirenga 85."

Yakomeje agira ati:"Hari uburyo Nyungwe yihariye ku bijyanye nurusobe rwibinyabuzima, ibisabantu(Maguge) iri shyamba rifite agaciro gakomeye , iyo harimo Madagascar habonekamo 6% ,ntayindi pariki mu gihugu ibarizwamo amoko yibisabant, Muri nyungwe niho honyine haboneka (Kobasi monkeys) zibona ibyo kurya bihagije."

Mu bindi wamenya muri Nyungwe harimo ikiraro cyo mu kirere (Canopy walking way) ikunda gusurwa cyane n’aba mukerarugendo, nanone kandi muri iyi pariki harimo amasumo atandukanye aho twavuga Isumo rya Ndambarare na Kamiranzovu (Waterfalls) mu minsi iri mbere hazongerwamo na (Zipline mountain).

Abifuza gusura ibisabantu ( primates tracking fee) umunyarwanda yishyura ibihumbi 5000rwf, umunyamahanga (foreign non _residents) yishyura amadorali 60, umunyamahanga wo mu karere (foreign residents) yishyura amadorali 40, abanyeshuri b’Abanyarwanda bishyura 1500 Rwf, umunyarwanda wifuza kugendera ku kiraro cyo mu kirere (canopy) yishyura ibihumbi 5000rwf gusa.

Muri uru rugendo shuri rw’abanyamakuru bibumbiye muri ( Rwanda Environmental Journalists) bakoreye muri pariki ya Nyungwe biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu kubungabunga urusobe ry’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru