Mutungirehe Samuel
Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ko igihe bigaragaye ko abantu batubahirije Guma mu Rugo uko yari yitezwe kugabanya ubwandu mu bantu, abarwaye bakavurirwa aho bari kugeza bakize muri iyo minsi, bidakuyeho ko yakongerwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatumiwemo kuri Radio 10 asobanura uko abaturage bari kwitwara cyane cyane abari mu Mujyi wa Kigali no mu turere twashyizwemuri Gahunda ya Guma mu Rugo.
Ati “Umuntu ku giti cye yakoze iki muri iyi minsi 10, wowe aho wiaye uri mu rugo utwumva ukora iki kugira ngo iminsi igume ari 10?
Imyitwarire y’abantu kuri iki cyorezo; niba barashyize abantu muri iyi Guma mu Rugo ukaba umaze iminsi itanu buri munsi usohoka ubwo Guma mu Rugo yawe se yari yaba; ni ukuvuga ngo ntabwo wayikoze, yagombye gukorerwa rimwe kuko iyo idakorewe rimwe ubwandu buriyongera.”
Ubusanzwe inzego z’ubuzima ku isi no mu Rwanda iyo zishyira agace runaka cyangwa igihugu muri Guma mu Rugo mu gihe k’iminsi igeze kuri 21 cyangwa se ibyumweru bitatu, hagamijwe kwita no kuvura abanduye icyorezo cya Coronavirusi no kugira ngo badakomeza kuyanduzanya cyangwa se bagashyirwa mu minsi 14 ingana n’ibyumweru bibiri byo kureba uwaba yanduye ntagaragaze ibimenyetso ako kanya, nk’iminsi fatizo uwanduye iyo virusi byanze bikunze agaragaza ibimenyetso byayo.
Guverinoma y’u Rwanda yo ku itariki ya 14 uku kwezi yahisemo gushyira abaturage muri Guma mu Rugo y’iminsi 9 isobanura ko ari iyo kugira ngo basuzume banavure abarwaye covid-19 muri iyo minsi nyamara iki cyorezo, kimaze kugaragara ku bantu 60 066 mu gihe cyahitanye abagera ku 693 kugeza ubu.
Minisitiri yatanze ubuhamya ko imyitwarire y’abaturage bamwe iteye inkeke, aho we ubwe yagerageje kugenda muri karitsiye aho abantu batuye hatandukanye ariko agasanga ahuye n’abantu bagerakuri 20 batandukanye, bavuga ko bagiye ku isoko, uwo abajije ngo uwo muri kumwe ati ni uri buze kuntwaza n’ibindi bigaragaza ko abantu bamwe bagikerensa ingamba zashyizweho n’icyo zari kubafasha.
Ati “Ntabwo Guma mu Rugo yashoboka gutyo; ibyo rero bizadukururira ko ko ibipimo bitagabanuka noneho byaba ngombwa Guma mu Rugo ikaba yakongerwa, ariko bizaba bitewe n’imyitwarire y’abaturage.”
Gatabazi yasobanuyeko ubundi iminsi 10 Guverinoma yashyizeho yabazwe mu buryo bwa gihanga.
Ati “Ubundi iminsi 10 ya Guma mu rugo yabazwe mu buryo bw’ubuhanga, bw’ubuzima; Ni ikihe gihe abantu bashobora kumara mu ngo zabo cyagabanya uruhererekane rw’indwara, ariko nagira ngo mbwire abaturage icyo nabonye. Ubu hari abantu bashobora kuba bamaze iminsi tumaze bava mu rugo, batagumye mu rugo ntacyo bagiye gukora.
Ugasanga umuntu yasohotse yagiye ku muhanda, bari ku rubaraza, abri gukina amakarita, bari kuzenguruka, bari guhura muri karitsiye, nta Guma mu Rugo. Abongabo nibo batwicira, nib o batuma iminsi yongezwa.”
Minisitiri yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu hagiye kongera gupimwa abantu benshi muri iyi Guma mu Rugo, niba bahisemo umuntu umwe basimbuke bapime uwa Gatanu gutyo gutyo bitange ishusho y’uko bihagaze mu Mujyi wa Kigali muri rusange.
Mu tundi turere umunani twashyizwe muri Guma mu Rugo natwo hatangiye gupimwa abaturage mu midugudu, bareba uko ubwandu buhagaze, igikorwa kizageza ku wa Gatandatu mbere yo gusoza Gahunda ya Guma mu Rugo.


















