Minisitiri w’Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRCONGO, Patrick Muyaya yatangaje ko basanze ingabo za MONUSCO zarabaye ikibazo ku mutekano wa Congo kurusha uko zari zitezweho kuba igisubizo.
Muyaya yavuze ko ubutumwa bwa MONUSCO bwatsinzwe ahubwo ikibazo baje gukemura cyarushijeho kuba kibi kurusha.
Yaguze ati: "Aho bari kuba igisubizo byahindutse ikibazo."
Patrick Muyaya yavuze ko uyu munsi nk’abakongomani noneho babona bagomba kwicara bagashyiraho uburyo ahantu hose hari site ya MONUSCO bazajya bazashyira n’ishami rya polisi ya Congo, bakazajya baherekeza buri modoka yabo aho igiye.
Akomeza agira ati: "Kuko ibyo byose biduteza ikibazo kuri twe. Dukeneye ubutumwa bwa Loni (United Nations) bugira icyo bukora ku kibazo dufite, buhaguruka mbere, buri ku rwego rwo kudufasha mu bibazo by’umuyekano muke dufite kandi bucyumva.
Mbere Muyaya yavuze ko bahereye mu 2023 bazatangira gukura ingabo za MONUSCO aho ziri.
Ati: "Kugeza ubu zimaze imyaka 23 ariko ntiturabona igisubizo gifatika kucyo twari tubitezeho. Ntacyo byaba bimaze gukomeza kwizirika ku butumwa bwa Loni tuzi neza ko ntacyo buzatanga.
Ibi Minisitiri Muyaya arabivuga mu gihe hari abanenga Guverinoma ye ko leta yahaye urwaho iremwa ry’imitwe yitwaje intwaro itagira umubare muBurasirazuba bwa Congo yajya no gushaka gukemura ibibazo ikibanda ku mutwe umwe, wa M23, nyamara nawo uvuga ko wabayeho kubera kuyishinja kureberera imitwe yitwaje intwaro yica abaturage ku manywa y’ihangu igateza n’ubuhunzi.




















