Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mme Idamange yahamwe n’ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 15

Thursday 30 September 2021
    Yasomwe na

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu Rwanda rwahamije Madamu Idamange Yvonne Iryamugwiza ibyaha yaregwaga rumukatira gufungwa imyaka 15.

Idamange yari umaze iminsi aburana adahari kuko yivanye mu rubanza avuga ko ashaka kuburana imbere y’umucamanza amaso ku maso atari ibyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha

Muri Werurwe, 2021 Idamange Iryamugwiza Yvonne yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana.

Ibyaha yaregwaga ni Guteza Imvururu n’imidugararo, Gutesha agaciro ibimenyetso bya Genocide, Gutangaza ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, Gukubita no gukomeretsa no Gutanga chèque itazigamiye.

Urubanza rwa Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, rizwi nka Video Conference.

Idamange ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu minsi ishize y’uyu mwaka nyuma y’ibyo yatangarije kuri YouTube.

Muri Gashyantare, 2021 nibwo Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by’Umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Icyo gihe yavuze kandi ko Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame atakiriho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru