Umukino wahuzaga APR FC na Simba mu mikino ya CECAFA Kagame Cup urangiye igitego cya Kagere Meddy cyo ku munota wa nyuma kiraje nabi APR FC.
Uyu wari umukino w’akabiri kuri aya makipe yombi aherereye mu itsinda rya gatatu, APR FC ihagarariye u Rwanda yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya uyu mukino kugirango ikomeza kugira amahirwe yo kuzamuka mu itsinda irimo.
Gusa siko bigenze kuko umukino urangiye Simba istinze APR FC ibitego 2 kuri kimwe, ku munota wa 68 APR FC niyo yafunguye amazamu mbere ku gitego cya Nkinzingabo Fiston.
Nyuma y’iminota 4 rutahizamu Adam Salamba wa Simba yayishyuriye igitego, amakipe yombi yakomeje gusatirana buri yose ishaka igitego cy’intsinzi. Ariko Simba iba ariyo ihirwa maze ku munota wa 92 Kagere Meddy ayibonera igitego kuri Penaliti nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Nsabimana Aimable.
Gutsindwa kwa APR FC biyigabanyirije amahirwe yo kurenga amatsinda kuko nta mukino iratsinda cyangwa ngo inganye muri ibiri imaze gukina bivuze ko ifite ubusa ku manota 6 , amahirwe isigaranye ni iyo kuzazamuka mu makipe yatsinzwe neza gusa nabyo biragoye kuko amakipe azaba aya gatatu mu itsinda rya mbere n’iryakabiri afite amahirwe yo kugira amanota 4.
APR FC yagiye muri CECAFA itumiwe kuko Rayon Sports ariyo yari ifite itike yo guhagararira u Rwanda gusa nyuma y’uko amakipe nka Yanga na Saint George yikuye muri iri rushanwa APR FC yahise isaba kwitabira iremererwa.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ni Rayon Sports ejo ikaba izakina na LLB y’I Burundi umukino wa mbere yari yanganyije na Gor mahia ibitego 2 kuri 2.




















