Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mu minsi mike guhabwa simukadi nshya birahinduka

Wednesday 25 August 2021
    Yasomwe na

Urwego ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko guhera tariki ya mbere Nzeri uyu mwaka uburyo bwo kugura no kwiyandikishaho simukadi nshya ya sosiyete y’itumanaho mu zikorera mu Rwanda bihinduka.

RURA yavuze ko simukadi nshya zizajya zitazongera gutangwa n’abazwi nk’aba-Agent bacuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho ahubwo zizajya zitangirwa ahantu habugenewe.

Byasobanuwe ko bigamije guca uburiganya bwakorwaga na benshi muri bo bitewe n’icyuho kiri mu mitangire ya simukadi.

Ubusanzwe uwifuzaga simukadi nshya yabazwaga irangamuntu yonyine, ingingo yatumaga hari n’abatangaga iy’abandi bantu bagamije gukora ibikorwa biremewe kuri izo simukadi zibaruye ku mazina atari ayabo ba nyirazo batabizi.

Ntiharamenyekana ahazatangirwa iyo serivisi n’ibyo ushaka kugura simukadi nshya azajya asabwa mu gukuraho icyuho cy’ubwo buriganya.

Amavugurira nk’aya mu bya sosiyete z’itumanaho mu Rwanda aje akurikira aheruka ku itariki ya 31 Mutarama 2019 ubwo hakirwagaho kwiyandikishaho simukadi zirenze 3 ku nomero 1 y’indangamuntu atari ku mpamvu z’ubucuruzi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru