Yanditswe na Kagaju Julienne
Peresida wa komisiyo y’ubumwe bw’Uburayi (EU) Madamu Ursula von der Leyen, yavuze ku bihano bishya bigera kuri bitandatu uwo muryango wafatiye igisirikare, ubukungu, n’itangaza makuru by’uburusiya.
Madame Ursula yatangaje ko nubwo Peresida Vladimir Putin yifuza gusiba Ukraine ku ikarita y’isi atazabigeraho ahubwo atarebye neza igihugu cye aricyo cyavanwa kuri iyo karita.
Mu magambo ye akomeye yagize ati; "Tuzahuza imbaraga twese n’abahuzabikorwa bacu duhagarike ibikomoka kuri Peterori by’Uburusiya kuko hari ahandi twabivana, tuzabikora kandi tugabanya ingaruka zabyo ku isoko ry’isi.
Yakomeje kandi avuga ko kugurira Uburusiya ibikomoka kuri peterori ndetse n’ibiyikomokaho, yaba itunganyije cyangwa se idatunganyije bigomba guhagarara bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2022.
Ulsula arizeza abantu ko nubwo bizakorwa ko bitazahungabanya isoko ry’isi, ariko kandi abahanga mu by’ubukungu bo bavuga ko ingaruka z’ibi zishobora kuba nyinshi ku biciro by’ibicuruzwa ku isi, yakomeje avuga ko Ukraine igomba gutsinda iyi ntambara ndetse ko ingomba gufashwa kubaka ibyangijwe n’intambara ndetse no kuzahura ubukungu bwayo bwitezwe kugwa ku kigero gikabakaba kuri 50% muri 2022 mu kubaka Ukraine nibura miliyari 5 z’amayero buri kwezi.
Nubwo Ursula avuga ko bagiye guhagarika kugura ibikomoka kuri peterori mu Rusuya ibindi bihugu 27 bigize EU byo ntibyumva kimwe kuri icyo cyemezo, Hungary na Slovakia byanze uwo mwanzuro kuko ibi bihugu uko ari 2 byemerewe gukomeza kugura ibikomoka kuri peterori by’Ubyuburusiya kugeza mu mwaka wa 2023 kubwa masezerano bagiranye nkuko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters nabo bakesha ayo makuru n’umwe mubategetsi.




















