Yanditswe na Nimugire Fidelia
Koreya ya ruguru yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura birenga 130 mu Nyanja ku nkombe z’Iburasirazuba n’Iburengerazuba, kuri uyu mwa mbere , ibi byabaye nyuma ngo yo kubona imyitozo ya gisirikare hakurya y’umupaka mu Majyepfo.
Bimwe mu bisasu byaguye hafi y’umupaka w’inyanja, mu byo Seoul yavuze ko ari ukurenga ku masezerano hagati ya Koreya zombie yo mu 2018 agamije kugabanya amakimbirane.
Minisiteri y’ingabo mu itangazo ryayo yatangaje ko igisirikare cya Koreya y’Epfo cyohereje mu Majyaruguru ubutumwa bwinshi bwo kuburira.
Amakuru dukesha Bwiza, avuga ko umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Koreya yatangaje ko ingabo za Koreya ya ruguru zarashe nyuma yo kubona ibisasu byinshi byarashwe n’Amajyepfo hafi y’umupaka uhuriweho.
Umuvugizi utavuzwe amazina yagize ati: “umwanzi agomba guhita ahagarika ibikorwa bya gisirikare bitera amakimbirane mu turere twegereye umurongo w’imbere aho gucunga umutekano hakoreshejwe camera bishoboka. Turaburira cyane umwanzi kudakurura amakimbirane nadakenewe ku murongo w’imbere.”
Kuri uyu wa mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byakoraga imyitozo ihuriweho hafi y’umupaka mu ntara ya Cheorwon rwagati mu mwigimbakirwa. Imyitozo yabo izakomeza ku wa kabiri.
Uyu mwaka, ibi bihugu byongereye ingufu mu myitozo ya gisirikare ihuriweho, bivuga ko ari ngombwa gukumira amajyaruguru afite intwaro za kirimbuzi, yasubukuye igeragezwa rya misile zo mu bwoko bwa ballistique zambukiranye imigabane ku nshuro ya mbere kuva mu 2017, ikaba yiteguyra no kongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Koreya ya ruguru yanenze imyitozo ihuriweho ivuga ko ari ikimenyetso cya politiki mbi ya Washinton na Seoul.




















