Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu rwego rwo gutanga gasopo Koreya ya ruguru yarashe ibisasu birenga 100

Monday 5 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Koreya ya ruguru yavuze ko yarashe ibisasu bya rutura birenga 130 mu Nyanja ku nkombe z’Iburasirazuba n’Iburengerazuba, kuri uyu mwa mbere , ibi byabaye nyuma ngo yo kubona imyitozo ya gisirikare hakurya y’umupaka mu Majyepfo.

Bimwe mu bisasu byaguye hafi y’umupaka w’inyanja, mu byo Seoul yavuze ko ari ukurenga ku masezerano hagati ya Koreya zombie yo mu 2018 agamije kugabanya amakimbirane.

Minisiteri y’ingabo mu itangazo ryayo yatangaje ko igisirikare cya Koreya y’Epfo cyohereje mu Majyaruguru ubutumwa bwinshi bwo kuburira.

Amakuru dukesha Bwiza, avuga ko umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Koreya yatangaje ko ingabo za Koreya ya ruguru zarashe nyuma yo kubona ibisasu byinshi byarashwe n’Amajyepfo hafi y’umupaka uhuriweho.

Umuvugizi utavuzwe amazina yagize ati: “umwanzi agomba guhita ahagarika ibikorwa bya gisirikare bitera amakimbirane mu turere twegereye umurongo w’imbere aho gucunga umutekano hakoreshejwe camera bishoboka. Turaburira cyane umwanzi kudakurura amakimbirane nadakenewe ku murongo w’imbere.”

Kuri uyu wa mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byakoraga imyitozo ihuriweho hafi y’umupaka mu ntara ya Cheorwon rwagati mu mwigimbakirwa. Imyitozo yabo izakomeza ku wa kabiri.

Uyu mwaka, ibi bihugu byongereye ingufu mu myitozo ya gisirikare ihuriweho, bivuga ko ari ngombwa gukumira amajyaruguru afite intwaro za kirimbuzi, yasubukuye igeragezwa rya misile zo mu bwoko bwa ballistique zambukiranye imigabane ku nshuro ya mbere kuva mu 2017, ikaba yiteguyra no kongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Koreya ya ruguru yanenze imyitozo ihuriweho ivuga ko ari ikimenyetso cya politiki mbi ya Washinton na Seoul.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru