Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu rwego rwo kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima MINISANTE yatangije gahunda y’ijwi ry’umurwayi

Monday 9 September 2019
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije mu gihugu hose gahunda yiswe “Ijwi ry’Umurwayi”, igamije kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima ibitaro n’amavuriro bitanga, cyane cyane hazamurwa uruhare rw’umurwayi n’undi ugana kwa muganga muri serivisi ahabwa.

Ni gahunda yatangirijwe ku rwego rw’igihugu, mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, tariki ya 29 Nzeri 2018, abaturage bo muri uwo murenge basobanurirwa uburenganzira bw’umurwayi kwa muganga, basabwa no gutanga ibitekerezo ku bibazo baba bagihura na byo igihe bageze ku bigo nderabuzima no ku bitaro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nyemazi Patrick, watangije iyo gahunda, yavuze ko kugira ngo nka Minisiteri bafate umwanzuro wo gutangiza iyo gahunda, byari bishingiye ku byagaragajwe n’ubushakashatsi kuri serivisi umurwayi ahabwa kwa muganga.

Ati: “Hari ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bugendanye no kumenya ireme rya serivisi z’ubuzima uko zihagaze. Twasanze atari bibi cyane, ariko dusanga urugero rw’uruhare umuturage cyangwa uwaje asaba serivisi agira mu rwego rw’ubuzima ruri hasi cyane.

Urugero natanga, kuba uje ushaka serivisi runaka yo kwa muganga bakaguha serivisi utishimiye, ugatinya kubivuga ngo ubibwire abakwakiriye cyangwa ubishyikirize ubuyobozi bwawe ahubwo ukabigumana mu mutima cyangwa se ugategereza igihe uzahurira n’abanyamakuru kugira ngo ubivuge bigaragaza ko hari ikintu kimwe serivisi z’ubuzima ziba zitanogeye wa muturage; kuba yavuga ati ndashima iki, ndanenga iki kitagenze neza.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe iyo umuntu akora ntabone abamubwira uko ibyo akora bimeze cyangwa ngo bamugaye hari igihe yirara cyangwa ntagire ibindi bishya azana mu kazi akora.

Ati: “Ibindi ntekereza ko abarwayi bacu cyangwa abarwaza batagiye bamenya ko ari uburenganzira bwabo, ni ukugira uruhare mu guhitamo uko bavurwa. Kuba wagaya uburyo bari kuvura umuntu wawe cyangwa kuba wajya inama y’uburyo yavurwa kurushaho, kujya inama aho uvurirwa; na byo ni ibintu dushaka kwigisha abaturage. Ariko ikindi gikomeye ni ukubwira abaturage uruhare rwabo mu buzima bwabo kuko na bo bagomba kumenya kubungabunga ubuzima bwabo, bitabira gahunda zibungabunga ubuzima bwabo n’ibindi.”

Bamwe mu baturage bajya bagana kwa muganga barwaye cyangwa barwaje, batangaje ko hakiri byinshi bikwiye gukosorwa birimo kumenya uwo kwizera baha amakuru y’uburyo bakiriwe ku mavuriro no kubona imiti yose bitarindiriye ko hari imwe bajya kugura hanze mu mafarumasi.

Nshimiyimana Jean Bosco, wo mu kagari ka Nyambare mu murenge wa Cyumba yagize ati: “Iyo gahunda y’Ijwi ry’Umurwayi ni nziza cyane, ariko usanga kwa muganga hari udusanduku tw’ibitekerezo ariko nta bwo wafata igitekerezo cyawe ngo ugishyiremo utazi uzagikuramo uwo ari we, kuko wasanga uwo urimo kubwira ikibazo cyawe ari nawe wakwatse uburenganzira bwawe.

Keretse wenda hariho nka gahunda yo gufata utwo dusanduku tw’ibitekerezo tukajya dufungurwa n’abantu bavuye ahandi tutazi kandi badafite n’uruhare kuri iryo vuriro. Ni bwo igitekerezo cyawe cyakumvikana.”

Hari abandi bagaragaje ko muri serivisi zo kwa muganga binubira guhabwa Rendez-Vous z’igihe kirekire kandi umurwayi avuye ku bindi bitaro bitashoboye kuvura ndwara afite kuko ikomeye.

Biteganyijwe ko muri iyo gahunda abayobozi mu nzego z’ubuzima n’abaganga bazajya bafata igihe runaka bakajya guhura n’abaturage hafi y’amavuriro n’ibigo nderabuzima, bakagirana ibiganiro na bo ku buryo bwo kunoza serivisi zo kwa muganga bityo abaganga n’abaturage barwaye cyangwa abarwaje buri wese akarushaho gusobanukirwa uruhare rwe muri serivisi nziza yo kwa muganga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru