Abagororwa batatu bo muri Gereza ya Muhanga bagerageje gutoroka banyuze mu gisenge cy’inyubako bafungiyemo, abacungagereza baburizamo umugambi wabo hanumvikana amasasu mu kirere.
Aya masasu yumvikanye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2021, aho bivugwa ko aba bafungwa bagerageje gutoroka gereza, abacungagereza barabatahura bagerageje uburyo bwo kubabuza biranga biba ngombwa ko haraswa amasasu mu kirere.
Umuvugizi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje aya makuru, ashimangira ko ariko nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iryo rasa ryabaye.
Ati "Nibyo amasasu yumvikanye ariko ari abagerageje gutoroka nta warashwe n’abacungagereza nta kibazo cyabayeho. Buriya umuntu wese uri muri Gereza twe nk’abacungagereza twishyiramo ko nubundi ashaka gutoroka kugira ngo turusheho gukora neza akazi kacu."
Yakomeje agira ati “Abaturage turabasaba gushyira umutima hamwe kuko n’ubwo habayeho kurasa, nta kindi kibazo cyabayeho.”
Uwera yavuze kandi ko abafungwa n’abagororwa bakwiye kwitwararika bakirinda imyitwarire idahwitse kuko uwo bigaragayeho hari amahirwe aba yivutsa.
Ati “Birumvikana nk’aba barashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, bakorerwe indi dosiye yiyongera ku byaha bari basanzwe bakurikiranyweho, ikindi kandi hari nk’amahirwe atangwa yo kuba bafungurwa ku mbabazi ariko nka bariya ubwo baba bivukije ayo mahirwe.”
Umuvugizi wa RCS yasobanuye ko babiri muri bo bari bakiburana ndetse urukiko rukaba rwari rwarabasabiye gufungwa burundu, ku byaha by’ubujura bakoze.
Ni ibyaha bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye aho bagendaga bakajya kuri za sitasiyo za lisansi bakaniga abantu, maze bakabiba ibirimo amafaranga na peteroli.
Undi ni umugabo ni ukurikiranyweho kwica umugore w’undi muntu mu Karere ka Kamonyi, uyu na we akaba yari akiburana.

















