Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mukabalisa yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Wednesday 19 September 2018
    Yasomwe na

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri uyu wa 19 Nzeri 2018 nyuma y’umuhango w’irahira ry’abadepite bashya 80.

Nk’uko bisanzwe, biro y’Inteko Ishinga Amategeko iyo imaze gutorwa, ihita irahirira inshingano nshya iba ibonye nyuma nayo ikazashyiraho abayobozi ba za Komisiyo.

Mukabalisa yungirijwe na ba Visi Perezida babiri, ushinzwe Imari n’Abakozi Sheikh Musa Fazil Harerimana n’Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda.

Sheikh Harerimana w’imyaka 56 yabaye Minisitiri w’Umutekano kugeza ubwo minisiteri yari akuriye yakurwagaho mu Ukwakira 2016. Yatowe atsinze Dr Frank Habineza w’imyaka 41 bari bahanganye.

Mukabagwiza Edda w’imyaka 50 wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Minisitiri w’Ubutabera, yatowe ku majwi 75, atsinze Hindura Jean Pierre.

Biro ntabwo ishobora kuyoborwa n’abagabo gusa cyangwa umutwe umwe wa politiki, kuko mbere y’itora haba ibiganiro ku buryo abadepite bitabira inama y’Inteko Rusange biteguye; byose bigakorwa mu ibanga.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice, niwe wamamaje Mukabalisa Donatille uturuka muri PL. Mukabarisa ni umugore ufite imyaka 58, wubatse, ufite abana batatu.

Izabiriza yagize ati “Yuje ubuhanga n’ubushishozi, afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera mu 2018, uretse imyaka itatu ni yo atabaye mu Nteko.

Imyaka itatu yonyine ni yo atari umudepite kuko yari umusenateri. Mukabalisa yabajijwe niba yemeye kuba yamamajwe, asubiza avuga ko abyemeye.

Ni we mukandida wenyine wahataniye uyu mwanya nyuma y’uko undi wiyamamaje, Ruku John Rwabyoma, yagonzwe n’ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atagomba kuva mu mutwe umwe wa Politiki na Perezida wa Repubulika.

Rwabyoma yahise avuga ko ashyigikiye Mukabalisa wari usanzwe ayobora Inteko.

Mukabalisa wari umukandida rukumbi, yatowe n’abadepite 80 kuri 80 batoye.

Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yayobowe na Mukezamfura Alfred wa PDC, asimburwa na Mukantabana Rose utari ufite ishyaka arimo, iya gatatu iyoborwa na Mukabalisa Donatille wa PL.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi Juvenal wa PSD ni we wahise ayobora Inteko, akurikirwa na Joseph Sebarenzi wari muri PL na Vincent Biruta wa PSD.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru