Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange y’akarere ka Musanze barataka igihombo bavuga ko batewe n’izuba ryabaye ryinshi none imyaka bahinze irimo ibirayi ikaba yarumye.
Mu kiganiro bagiranye na MAMAURWAGASABO TV, bavuze ko bamwe bari baragiye bafata inguzanyo muri Banki yo kugura imbuto none ngo bahuye n’igihombo.
Musanimana Emmanuel yagize “Izuba riduteje igihombo kubera ko iriya mvura yaguye mu kwezi kwa karindwi yaradushutse dutera ibirayi n’indi myaka none yumye rwose inzara izatwica, bamwe tuba twarafashe inguzanyo muri banki zo kugura imbuto none turabutashye.”
Undi muhinzi yagize ati”Imyaka yacu yumiye mu butaka ntacyo tuzabona kijyanye n’umusaruro, urabona uburyo twagiye twapulika dushyiraho ifumbire ariko kubera uruzuba byanze peee, duhuye n’igihombo gikomeye.”
Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Ngendahayo Jean yavuze ko bazabasura bakabashishikariza kudacika intege kugira ngo bongere bahinge.
Ati”Tuzasura abo bahinzi tubashishsikariza kudacika intege kugira ngo bongere bahinge, ntagihindutse tuzatangiza igihembwe cy’ihinga A cya 2026 tariki ya 12 Nzeli 2025 mu gihe imvura izaba yabonetse.”


























