Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Abantu bitwaza imihoro mu tubari bakabatema

Tuesday 26 August 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze muri santere izwi nko mu Gisenyi, hari abaturage basaba gutabarwa abanyarugomo baza mu tubari bakenyereye ku mihoro bakabatema.



Aba baturage babwiye Mama Urwagasabo TV ko iyo urimo gusoma icupa uvuye mu kazi ntubasomye bagutema.

Umwe yagize ati”Hano mu Gisenyi duhangayikishijwe n’abanyarugomo biyise ibyigenge baza bakenyereye ku mihoro mu tubari hanyuma iyo mugerageje gutongana gato bazana umupanga bakagutema ukavirirana,”



Undi muturage yagize ati”Hano wagira ngo ni mu kindi gihugu, ku manywa y’ihangu usanga izi nsoresore mu ishyamba ryawe wavuga bakagutema, ugahitamo guceceka niyo ubasanze muri santere ya hano mu Gisenyi ukababaza impamvu bagutemeye ibiti nawe baragutema, hari umugabo baherutse gutema urutoki ndetse hari n’umumotari baherutse gutemagura”.



Bakomeza bavuga ko ntako batagira ngo bagaragarize inzego iki kibazo ariko ngo bajya kubafunga umunsi umwe bwacya bakagaruka, bakaza baguhiga ngo warabafungishije ngo ntabwo bakivuga.

Kuri iki kibazo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Polisi Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko batari bazi iki kibazo ndetse yasabye abaturage kujya bihutira gutanga ikirego.

Ati”Murakoze kutumenyesha icyo kibazo nibwo tukimenye, icyo dusaba abaturage ni ukujya bihutira kujya gutanga ikirego, uwakorewe icyaha akwiye kujya abivuga, ikijyanye n’imihoro mu tubari ntibikwiye kuko umuhoro n’igikoresho kitagize icyo kimara mu kabari, ibyo byose ni amakuru mudugaye tugomba gukurikirana.”

Si ubwa mbere iki kibazo kivuzwe muri iyi santere yo mu Gisenyi, ariko ngo inzego zibanze nazo zitinya izi nsoresore , bityo bakaba bifuza ko Ingabo na Polisi zabafasha guhashya aba banyarugomo bakomeje kubabuza amahoro.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru