Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Ba nyiri utubare barinenga gutezuka kwirinda icyorezo cya covid 19

Wednesday 28 July 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Nyuma yo gufatirwa mu makosa yo gufungura no gucuruza utubari mu gihe cya COVID-19, abacuruzi bo isanyere ya Gashangiro yo mu mudugudu wa Karunyura wo mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze banenze bagenzi babo bica nkana ingamba zo kurwanya ikwirakwira cya coronavirusi.

Byabaye kuri uyu wa Mbere , tariki ya 26 Nyakanga 2021, mu santere ya Gashangiro, ubwo umucruzi w’inzoha uzwi ku izina rya Nyinya ufite akabare yafashwe arimo gupima inzoga zizwi nk’urwagwa, abagize inzego z’umutekano na police n’urubyiruko rw’abakorerabushake bahageze bagerageje kubavugisha bamwe muribo bariruka.

Bamwe mu bafatiwe muri akokabari babwiye mamaurwagasabo ko bakoze amakosa yo kurenga kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covd19.

Dukundane Michel ni umwe mu bafashwe bari kunywa yagize ati"Njyewe nari ndimo gufata agacupa nuko inzego z’umutekano na police baba batuguye hejuru."

Akomeza agira ati "Nubwo narenze ku mabwiriza ariko icyorezo cyiracyahari pe, kandi kirakaze, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kandi mbwira na bagenzi banjye batorotse ko bigaragaza tugasaba imbabazi nkuko twari kumwe dusaga 5."

Yola, byumvikana nk’uwasimze yagize ati"Nukuri nishe amabwiriza ya guma mu rugo none ubwo itegeko rirampana kuko nakoze ibinyuranyije n’amategeko yo kwirinda covid19."

Bisengimana Jeanvier ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyuve, yavuze ko kwigisha abo baturage ari uguhozaho.

Yagize ati" Mu by’ukuri ubukangurambaga burakomeje kuko kwigisha abaturage bitarangira, kandi nyuma yo kwigisha turanahana uwarenze ku mabwiriza hagendewe ku mabwiriza y’inamanjyanama."

Ibinyobwa byafashwe harimo inzoga zizwi nku rwarga, ni inzoga zengwa mu bitoke, aho police yazifashe ikazimena kugira ngo hakomeze kwirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirusi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru