by scovia mutesi
Bamwe mu babyeyi n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Musanze bavuga ko gukuramo inda n’ubwo byaba byemewe n’amategeko ariko uko byasa kose ari amahano, abandi basanga ari nko gutera icumu ingoma.
Ibi byavuzwe nyuma yaho amabwiriza akubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 8 Mata 2019, ko gukuramo inda byemewe kuri bamwe, ari nawo munsi itegeko ryatangiye gukurikizwa.
Iri teka rigaruka ku mpamvu eshanu zituma muganga akuriramo umuntu inda, ari zo “Kuba umuntu utwite ari umwana; kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.”
Ku bivugwa muri iri itegeko, abaturage baganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko mu murenge wa Kinigi, bavuga ko gukuramo inda uko byagenda kose ari ishyano.
Mukampazimpaka, ni umubyeyi ufite abana, avuga ko atigeze amenya iryo tegeko ryemera ko hari igihe umuntu wemererwa gukuramo inda.
Yagize ati “Ibyo bintu sibyo, kabishywe ntarabimenye! Ubwo koko ubu umukobwa wanjye yakuramo inda nkazamushyingira ngo abyare n’ukuntu yishe imfura ye ngo aranga kubyara ari muto, sinabyemera. Abana b’ubu basigaye basambana ari bato, none n’itegeko rirabashyigikiye koko?”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nta mubyeyi wa byemera kuko n’umubyeyi ubwe ntiyabona aho anyura, ntiyakira urubwa (igisebo) ko umukobwa we yakuyemo inda.
Ati “Erega bavuga ko uwayikuyemo ari muto atongera kubyara, urumva ko ari bibi cyane”.
Umwe mu bana b’akobwa batuye mu karere ka Musanze, twise Uwineza, yakuyemo inda kuko yayitewe na se wabo. Avuga ko ubwo yafatwaga ku ngufu na se wabo amusanze mu cyumba cye yasinze, yatinye kubivuga kuko ni we wa mucumbikiraga akishyura n’ishuri. Yahisemo kubigira ibanga kugira ngo atabura ubwo bufasha.
Yagize ati “Nabigize ibanga, hashije amezi nk’abiri nagize ubwoba ko ntwite mbiganiriza umuganga tuziranye angira inama yo kwipimisha basanga ntwite, narihebye ndataha mbibwira uwo data wacu angira umusazi avuga ko nzakora ishyano kuvuga ibyo bintu”.
Uwineza akomeza avuga ko wa muganga yamugiriye inama yo kujya kuri RIB kumurega, bafata se wabo wamuteye iyo nda nawe afashwa gukuramo inda ku bitaro bya Ruhengeri .
Ati, “Baramfashije kandi ubu nta kibazo mfite, no kwiga ndakomeje nabonye ntacyo bitwaye kuko naraye mu bitaro iminsi 2 gusa”.
Umunjyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Bisoke, umudugudu wa kabara mu murenge wa kinigi mu karere ka musanze, Bwana Gahungu Anastase, avuga ko amakuru yo gukuramo inda bayumvise ariko ati ‘ntibikwiye i Rwanda’.
Yagize ati “Nkajye narabyumvise neze ariko ntibikwiye ku bakobwa bacu, ni ishyano pe, mbese ni ugutera icumu ingoma, ntaho byabaye, ntibikwiye. Kubemeramana ni ukwica umuntu mu muco. Njye mbagira inama yo kwifata cyangwa kuboneza urubyaro, naho abagize ibyago bagafatwa ku ngufu bajye babyara”.
Abayobozi babona bate itegeko ryo gukuramo inda n’ishyirwa mu bikorwa?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, avuga ko gukuramo inda ku wo biringobwa bikwiye ariko hari ikibazo kuko abaturage nta makuru babifiteho, bumva ibivungwa bimwe birimo no kubabeshya.
Yagize ati “Twe nk’abayobozi dufite umukoro wo kwigisha abaturage iryo tegeko ryo gukuramo inda nkuko tubigisha ayandi, n’ubwo abaturage bashingiye ku myumvire n’imyemerere bigoye kandi n’abajyanama b’ubuzima ntibarabyumva. Urumva ko bo bigoye, birasaba imbaraga n’abafatanyabikorwa bakaza kudufasha kuzamura imyumvure, cyane ko bizarinda cyane abangavu kubyara abana nabo bakirerwa no kwirinda guta amashuri kugira ngo barere, njye nabonye ari cyo gisubizo”.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, avuga ko bajya bakira abifuza ko bakurirwamo inda ariko ugeraranyije n’abana babyara bakabaye bakira benshi, agasanga abantu ari uko bataramenya iryo tegeko.
Yagize ati “Abaganga twarahuguwe, batubwira abo itegeko ritegeka ko bakurirwamo inda n’igihe inda ikurwamo, igihe iba imaze isamwe; ni ukuvuga ibyumweru 23, ni hagati y’amezi ane na tanu, icyo gihe inda iba itaraba umwana ku buryo umenya ishusho ye.
Akomeza asobanura ati Ku bivugwa n’abaturage ko uwo bakuriyemo inda aba atazabyara ntabwo ari byo, kuko bikorwa n’abaganga kandi b’abahanga babizi ku buryo nta ngaruka n’imwe yabaho. Cyokora hari impungenge ko nta mwanya uhagije wo kuganirizwa ku wemeye gu kurirwamo inda, kugira ngo bitazamugiraho ingaruka z’imitekereze; ni cyo gikwiye cyane ariko biterwa n’uko abaganga baba bafite abantu beshi bo kwitaho ugasanga ntabwo uwo mwanya ubonetse”.
Dr. Muhire akomeza avuga ko abantu beshi ubona batazi itegeko ryemerera umugore cyangwa umukobwa gukuramo inda kandi ryakabafashije kutabyara abo badashaka, cyane cyane ku basambanyijwe n’abahohotewe. Asanga inzego zose zibimenyekanishije byabafasha cyane kugira ngo abana bakomeze kwiga batarera abana nabo kandi bakirerwa.
Igiteye impungenge cyane n’uko n’abajyanama bubuzima badafite amakuru ahagije ngo badufashe,babonye ubahugura kuri iri tegeko byafasha baturage kuburyo abana bajya babwira ko basamye kare inda itarenza byabyumweru dusabwa ngo dukuremo inda.
Kuva iri teka rya Minisitiri w’Ubuzima risohitse tariki ya 8 Mata 2019, kugeza Ugushyingo 2020 mu bitaro bya musanze abakuriwemo inda ni 19, abari munsi y’imyaka 18 bo ni 4.
Imibare dukura mu ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu gihugu cyose abakuyemo inda byemewe n’amategeko muri uyu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza Ugushyingo ari 186.
Itegeko rigena ko iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa ikigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa Ivuriro rikuru (polyclinic), cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze n’ubwo byemewe ubyikoreye ahanwa n’itegeko kuko gukuramo inda utari mubavunzwe n’itegeko.
Gukuramo inda byaje nk’igisubuzo kubatwite mugihe kidakwiye nkuko itegeko ribisobanura harimo na bangavu nkuko bitanganzwa na Minisiteri y’Ubuzima
n’uko uturere dukurikirana

















