Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze/ Kinigi: N’ubwo bazi ibibi bya COVID-19 baributswa n’ubuyobozi kuyirinda

Monday 8 June 2020
    Yasomwe na

By Scovia Mutesi
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze usanga basobanukiwe ibijyanye n’icyorezo cya Covid 19 n’uburyo bwo kuyirinda ariko usanga bagisunikirizwa n’ubuyobozi mu kubahiriza amabwiriza yagenwe.

Abatuye muri uyu murenge mu kagari ka Kaguhu gaherereye hafi ya pariki y’igihugu y’ibirunga usanga bafite amakuru ku bijyanye na COVID -19, uko yandura n’uko bayirinda, ukurikije ibiganiro bagiranye na Mamaurwagasabo. Umusore wo muri aka kagari witwa Maniriho agaragaza ko mbere batangiye badasobanukiwe neza ibijyanye n’iki cyorezo, ariko ko ubu bagisobanukiwe.

Agira ati “Bwa mbere twumva amakuru atandukanye, bavugaga ko ari icyorezo kica abakuze , ukumva ko bigomba gufata abazungu gusa, abirabura bitagomba kubafata. Ariko byageze mu Rwanda tubona bifashe n’abirabura tubona ni ikintu cy’icyorezo kitagambiriye bamwe, kitagambiriye abakuru, kigambiriye kuba cyatumara, cyatwara abana, cyatwara abasaza , ubwo tugerageza kucyirinda uko dushoboye ariko amabwiriza turayumva ku maradiyo, abakangurambaga mu midugudu bahora babidukangurira, ariko turushaho kucyirinda.”

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 55 witwa Nyirantezimana Immaculee nawe utuye muri aka kagari agaragaza uburyo basobanukiwe n’iki cyorezo, uko cyandura n’uko bacyirinda. Ati “ Kuyirinda ni ugukaraba intoki n’amazi meza, tugakoresha agapfukamunwa no guhana metero hagati y’abantu.
Akomeza avuga ko utabyubahiriza amufata nk’udashaka gukurikiza amabwiriza ya leta, wananiranye kandi ugamije kwanduza abandi”.

Yongeraho ko mu gihe yabona ukekwaho ubwandu bw’iki cyorezo, ati “Hari umurongo bashyizeho w’114 nawuhamagara cyangwa nkareba n’abayobozi bakansobanurira. 114 niba ukiriho simbizi.”

Abo baturage ariko nubwo basobanukiwe ibijyanye n’iki cyorezo usanga hari a badakurikiza uko bikwiye amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, nko kwambara neza agapfukamunwa n’ibindi. Uwitwa Twiringiyamana Augustin avuga ko kuba hari abafite amakuru ariko ntibubahirize kwambara udupfakumunwa neza , babikora babishaka. Agira ati “Aba akwiye gufatwa nk’umwanzi w’igihugu n’abaturage, kandi uwo ntakwiye kwihanganirwa, n’ubuyobozi bukwiye kumuha ibihano bikomeye”.

Yongeraho ko ubuyobozi bwabakanguriye gutanga amakuru mu gihe babonye uwo batahazi, kuko ashobora kuba abazaniye icyorezo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent

Ibi abihurizaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent uvuga ko usanga hari bamwe mu baturage basunikirizwa mu kubahiriza ayo mabwiriza. Agira ati “ Uburyo dukoresha bigitangira twabanje gucishamo imodoka itanga ubutumwa mu murenge hose, ubundi twifashisha ingoma zifashishwa mu gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda iki cyorezo, harimo no kuguma mu rugo, no kwambara agapfukamunwa. “

Yongeraho ko buri mugoroba batanga ubutumwa bwibutsa abaturage kwambara agapfukamunwa neza, birinda icyo cyorezo.

Yongeraho ko kwigisha abaturage ari uguhozaho, ni muri urwo rwego babikora bafatanyije n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake. Asoza yibutsa aba baturage ko kwambara agapfukamunwa atari umuzigo ahubwo ari bumwe mu buryo bwo kwirinda.

Kugeza ubu nta muti nta rukingo rwa covid 19 byari byaboneka, niyo mpamvu inzego zitandukanye zitanga inama zo gukomeza kuyirinda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru