Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Korali integuza yo muri ADEPR yamuritse umuzingo w’amashusho n’indirimbo

Tuesday 10 December 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice .

Ku nshuro ya mbere Korali Integuza yo mu itorero ADEPR , Paruwase Musanze , Ururembo rw’Amajyaruguru, yasohoye umuzingo uriho indirimbo 10, zigizwe n’amashusho n’amajwi ,wiswe “Uzaturindire Ubuhamya”.

Iyi korali yahaye iri zina uyu muzingo, ngo kubera ko Imana yakomeje kubarinda, kandi bakaba basaba ko yakomeza no kurinda ibyo bagezeho., nk’uko Umuyobozi wayo Twagirimana Alphonse Rafiki yabitangaje.

Twagirimana Alphonse Rafiki Umuyobozi wa Korari Integuza

Yagize ati: “ Mu by’ukuri twatangiye turi abantu bo hasi, ku buryo tutari tuzi ko twagera kuri iyi ntera, twatangiye dukora ibiraka kugira ngo tubashe kuba twagura ikaye yo kwandikamo indirimbo, ndetse n’impapuro zo gukoreraho raporo, kugeza ubu tumaze kugera aho dusohora DVD, ni ibintu dushimira Imana”.

Akomeza avuga ko iyi Korali yabo yatangiye mu mwaka wa 1998, ifite abaririmbyi 12, ariko ngo kugeza ubu ifite abagera kuri 75, akaba bakora ibikorwa binyuranye birimo no gufasha abatishoboye kimwe no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana. Ikindi ni uko amafaranga azava muri uyu muzingo azafasha iyi Korali kuzuza inshingano zayo harimo no kuvuga ubutumwa bwiza.

Umushumba wa Paruwasi ya Musanze Ngirambizi Paul avuga ko igikorwa nk’iki ari imwe mu nzira zo kwishakamo ibisubizo nka Korali.

Yagize ati; “ Iki gikorwa ni kimwe mu bigiye gutanga inzira nziza yo kuvuga ubutumwa, nshingiye ko kandi byatanze umusaruro , aho twabonye abagera kuri 20 bihannye bakemera guhinduta imyitwarire, ntabwo rero byagerwaho mu kuvuga ubutumwa bwabo, badafite amikoro iyi alibum izababera impamba, mu gusoza inshingano zabo mu kuvuga ubutumwa bwiza, ntibabigeraho nta kindi kintu rero uretse gushakisha ubufasha ubwo atibwo bwose, hanba amafaranga ndetse n’inama zinyuranye”.

Muri iki gikorwa kandi habashije no kubonekamo abasaga 20 bihannye bakemera kugendera mu nzira za Yesu Kirisito, ibintu iyi Korali na byo isanga ari intambwe ishimishije mu murimo wayo. Hakaba hitabiriye abagera ku bihumbi bibiri bishimiye izi ndirimbo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru