Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo

Wednesday 22 January 2020
    Yasomwe na

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Ndabereye Augustin akomeza kuburana afunzwe nyuma y’uko zimwe mu mpamvu yatanze mu kirego cye urukiko rusanze zidafite ishingiro.

Ndabereye Augustin yafunzwe ku itariki 30 Kanama 2019 aho akekwaho icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke umugore we, nkuko tubicyesha ikinyamakuru Kigali Today

Ni urubanza rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, nyuma y’uko rusubitswe ku itariki 11 Mutarama 2020 ku mpamvu z’uko Perezida w’iburanisha Munyawera Sophonie yari yitabiriye amahugurwa mu Karere ka Nyanza.

Ubwo isomwa ry’urwo rubanza ryasubukuwe ariko ntiryitabirwa na Ndabereye Augustin. Perezida w’urukiko yagarutse ku ngingo Ndabereye yatanze ku ifunga n’ifungura aho yari yagaragaje ko nta mpungenge urukiko rukwiye kumugiraho kuko ngo igihe amaze afunze cyamuhaye isomo akaba yaramaze kwisubiraho.

Izindi ngingo yatanze ni ingwate aho yemeye gutanga abishingizi barimo ababyeyi be n’abavandimwe be ndetse agatanga n’imitungo ye itimukanwa irimo ikibanza n’inzu ndetse n’imodoka ye igashyirwa mu maboko y’urukiko yemeza ko n’umugore we yamaze kwandikira urukiko amusabira imbabazi kandi ko ngo banabanye neza ndetse ngo akaba amusura muri gereza anamugemurira.

Muri urwo rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zinyuranye aho bwavuze ko Ndabereye yatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo ari igihe cyo kuburana mu mizi.

Ikindi ngo ni uko kuba yafungurwa bishobora kubangamira ubutabera kuko nta kigaragaza ko icyaha afungiwe atakongera kugisubiramo.

Mu isomwa ry’urubanza ku kirego cya Ndabereye ku ifunga n’ifungurwa, urukiko rwemeje ko ikirego cya Ndabereye gifite ishingiro, hagendewe ku ngingo ya 96 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza mpanabyaha aho nyuma y’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo itegeko riha uburenganzira ufunze kuba yatanga ikirego asaba gufungurwa akaburanishwa mu mizi ari hanze.

Ku mpamvu zijyanye n’abishingizi ndetse n’ingwate, urukiko rwagaragaje ko zidafite ishingiro kuko abishingizi yatanze atagaragaje ibyemezo byerekana ko ari inyangamugayo, urukiko rutegeka ko Ndabereye akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ubwo azaburana mu mizi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru